Bugesera: Kwegura kw’abakozi barenga 40 ngo nta cyuho bisize
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko nubwo hari abakozi bagera kuri 47 beguye, nta cyuho basize kuko ngo hari abo bakoranaga basigaye bakora.

Tariki 27 Ukuboza 2016 nibwo hamenyekanye amakuru ko ba Gitifu b’utugari 20, abakozi bashinzwe iterambere mu tugari 19, abashinzwe imibereho myiza mu mirenge bane n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge bane, basezeye ku mirimo yabo.
Kwegura kw’abakozi bangana gutyo byumvikana ko aho bakoraga bahasize icyuho kuburyo abaturage babura ubaha serivisi.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel avuga ko ariko nubwo abo bakozi bose basezeye nta cyuho basize aho bakoraga.
Agira ati “Gusezera kw’aba bakozi nta cyuho bisize kuko hari abandi bakoranaga nabo akaba aribo bagiye gukora akazi bakoraga kandi n’urwego rw’umurenge n’akarere ruzababa hafi ndetse tugiye kureba uburyo twabasimbuza vuba.”
Akomeza avuga ko abo bose bagiye bandika amabaruwa mu bihe bitandukanye. Ariko ngo icyemezo cyabo cyasuzumwe tariki ya 27 Ukuboza 2016 ari naho hemejwe ubwegure bwabo.
Nsanzumihire avuga ko kandi abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ibiri nabo bahinduriwe akazi, bakurwa kuri iyo myanya bajyanwa gukorera ku karere.
Tariki ya 23 Ukuboza 2016, ubwo Francis Kaboneka Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yari ari mu Bugesera, asozaga itorero ry’abayobozi b’inzego z’ibaze, yababwiye ko bakwiye guhindura imikorere yabo.
Yagize ati “Dukeneye impinduka kuko ntabwo dushaka abatita ku cyateza imbere umuturage, ahubwo bakita ku nyungu zabo bwite. Abo ntitubashaka bagomba kutuvamo.”
Yakomeje avuga ko mu basezera niba harimo abafite amakosa bakoze bakiri mu kazi, bazakurikiranwa bakayahanirwa.
Kwegura kw’abayobozi b’inzego z’ibanze biri kumvikana henshi mu turere tw’igihugu, gusa ariko ntiharamenyekana ukuri nyakwo kw’iyegura ryabo uretse kuba hatangazwa ko beguye ku giti cyabo.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Abamyarwanda birasaba Hon Minister ko yakurikirana neza kko icyo bita kudakora neza hashobora kwirukanwa ukora neza hagasigara ufite imikorere mibi kuko agaragaza imikorere mibi y’uwahawe ububasha kuriwe
Ubu se uwo Mayor we asigaye akora iki? Ariko narumiwe! Nawe Nagende.
ningombwako ibitagenda neza byose bivamunzira nabakora nabi Bose hagakora abaharanira inyungu zabaturage kuko tugeze ahantu hashimishije.
ngo ntacyuho basize!mbega mayor
ubwo noneho nta nicyo bari bamaze kubasimbuza mubyihorere.
urandangije Nyakubahwa muyobobozi w’akarere ka Bugesera!
abo bayobozi babi nibagende batubise rwose, bamaze iminsi basebya igihugu cyacu, nibo badashaka kuvugisha itagazamakuru, n’abarasi.....