Bugesera : Kuba muri EAC bizazana impinduka nziza mu Banyarwanda kandi byoroshye n’ubuhahirane

Bamwe mu batuye akarere ka Bugesera baravuga ko kuba mu muryango uhuza ibihugu byo muri Afrika y’ibirasirazuba EAC, East African Communtity bibafite akamaro kanini kuko ngo bizazana impinduka nziza mu Banyarwanda ku mpande nyinshi zirimo nko koroshya ubuhahirane.

Ibi abatuye Bugesera barabitangaza mu cyumweru cyahariwe umuryango wa EAC, icyumweru kigamije gusobanura intambwe igenda iterwa mu kwishyira hamwe kw’ibihugu biri muri uyu muryango, n’inyungu bifitiye abaturage.

Abanyabugesera bishimiye ibyiza bashobora kuzagezwaho n'umuryango wa EAC
Abanyabugesera bishimiye ibyiza bashobora kuzagezwaho n’umuryango wa EAC

Inzego zitandukanye zihagarariye abaturage mu karere ka Bugesera, zirahabwa amahugurwa ku muryango wa EAC, ahibandwa ku ngingo enye z’isoko rusange, gasutamo imwe, ifaranga rimwe na Leta imwe nk’uko bivugwa na Dushimimana Jeanine wo mu murenge wa Nyamata.
Yagize ati “Njye numvise ibyiza byo gukoresha ifaranga rimwe kuko bizatuma tutagenda tuvunjisha ku mipaka kandi tuzaba tubaye igihugu kimwe bizatume umuntu atura aho ashaka nta nkomyi.”

Ababimburiye abandi ni abahagarariye inzego z’urubyiruko, inzego z’abagore n’abakuriye amakoperative. Muri iki cyumweru harahugurwa abayobozi mu nzego z’ibanze n’abahagarariye abacuruzi.
Intego y’uyu muryango ni ukuzaba umuryango w’ubukungu ukomeye, aho abawutuye bazaba babasha gutemberana, gucuruzanya no guhahirana nta mbogamizi n’imwe mu mayira, bakiga, bagahabwa akazi, bakanafatwa kimwe bose muri buri gihugu.

Uwitwa Mutabazi Pierre Celestin we ndetse avuga ko asanga uyu muryango ukwiye kwagura amarembo ku bihugu bya Afurika yose umuntu ajya aho ashaka bitamugoye.

Ihuriro rya sosiete civile EACSOF rifasha abaturage gusobanukirwa n’amateka ya EAC ndetse n’umumaro wo kuba muri uyu muryango binyuze mu mahugurwa. Hagaragazwa ko hari inyungu ku Banyarwanda mu kuba muri EAC, izi nyungu zizakomeza gusobanurwa muri iki cyumweru cyahariwe umuryango w’Afrika y’iburasirazuba , icyumweru cyatangiye kuwa11 kikazasozwa tariki ya 16/11/2013.

Umuyobozi wa Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere asobanura ibyiza byo kwishyira hamwe muri EAC
Umuyobozi wa Bugesera wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere asobanura ibyiza byo kwishyira hamwe muri EAC

Ni ku nshuro ya kane icyumweru nk’iki giteguwe mu Rwanda hagendewe ku mwanzuro wafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba, inama yateraniye Arusha muri Tanzaniya kuya 03/12/2010, ahasabwe ko buri gihugu cyajya kigena icyumweru cyahariwe umuryango EAC mu rwego rwo kurushaho gusobanurira abatuye ibi bihugu akamaro ko kwishyira hamwe muri uyu muryango w’Afrika y’iburasirazuba.

EAC igizwe n’u Burundi, u Rwanda, Tanzaniya, Uganda na Kenya, utuwe n’abaturage basaga miliyoni 120.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka