Bugesera: Hubatswe uruganda rutunganya imyanda yo mu bwiherero n’amazi yakoreshejwe
Mu Karere ka Bugesera, mu Ishuri ryisumbuye rya GS Rilima riherereye mu Murenge wa Rilima, hubatswe uruganda rutunganya imyanda yo mu bwiherero bw’iryo shuri n’amazi akoreshwa mu gikoni, hakavamo amazi atunganyije yongera agakoreshwa mu isuku yo mu bwiherero no mu ruganda, hakabyazwamo na biogaz yo gutekesha ndetse n’ifumbire yo gufumbiza imyaka mu mirima.
Ni uruganda rwubatswe ku bufatanye bw’ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bakora mu bijyanye n’ibikorwa remezo by’isuku n’isukura ryitwa FEPEAR n’abafatanyabikorwa b’Abanya-Estonia, bo muri sosiyete yitwa Aqua Consult Baltic-Estonia nk’uko byasobanuwe na Nteziyaremue Fidèle, uhagarariye uwo mushinga mu Rwanda, akaba ari n’impuguke mu bijyanye n’isuku n’isukura no kubyaza imyanda ibifite akamaro.
Mu bifite akamaro bikorwa n’urwo ruganda rutunganya imyanda, harimo ingufu zisubira (biogaz), amazi mabi atunganywa akavamo amazi meza akoreshwa mu bwiherero no gusukura uruganda ndetse n’ifumbire.
Nteziyaremye Fidèle, yavuze ko imyanda urwo ruganda rutunganya, ari ituruka mu bwiherero, no mu mazi mabi yakoreshejwe mu gikoni. Ibyo ngo biravangwa bigahurizwa mu bikono, bikamaramo iminsi itanu (5), muri iyo minsi itanu bimara muri ibyo bikono bipfundikiye, ngo biba birimo kubora no kwikoramo biogaz.
Hifashishijwe ikoranabuhanga n’ibikoresho byazanywe n’iyo sosiyete yo muri Estonia, iyo gaz ikusanywa iva muri ibyo bikono ikabikwa mu bigega byabugenewe, aho ituruka ijya gucanwa mu gikoni. Ku bijyanye no kugira ibigega bibikwamo gaz, n’ibipimo bigaragaza ingano ya gaz yakozwe n’uruganda, ngo ni ibintu byiza byazanywe n’iryo koranabuhanga ryazanywe n’iyo sosiyete yo muri Estonia, kuko mbere muri za biogaz zakorwaga ntawamenyaga ingano ya gaz afite niba ari ibiro bingahe, bigatuma umuntu ashobora gutangira guteka bikazima atarahisha, ibyo ngo bikaba ari na byo byatumye imishinga ya biogaz ahenshi yarahagaze.
Nteziyaremye yagize ati, “Mbere nta buryo bwo kubika gaz yakozwe mu myanda bwari buhari, ariko ubu hamwe n’iryo koranabuhanga rishya, hari uburyo bwo kubika gaz mu bigega byabugenewe bikozwe muri pulasitiki. Urwego rwo kuvana gaz mu mazi na rwo rwarazamutse ku buryo 30% bya gaz iba iri mu mazi yose tuyikuramo, hari kandi n’ibipimo byagereranywa na Cashpower ingano ya gaz yakozwe mu buryo bw’ibiro cyangwa se meterokibe, bityo ukoresha iyo gaz akaba azi uko gaz afite ingana, bitandukanye n’uko byakorwaga mbere aho imigozi ijyana ku mashyiga yabaga icometse ku bikono bikorerwamo gaz, umuntu akaba yacana, hashira akanya gato bikaba birazimye kuko atazi uko gaz afite ingana”.
Umuyobozi w’ishuri rya GS Rilima, Dushimimana Ildephonse, avuga ko urwo ruganda ruzabafasha kugabanya ibicanwa bakoreshaga mu gikoni, kuko ubusanzwe bakoresha 5.400.000Frw yo kugura inkwi mu gihembwe, ngo azagabanukaho 1.800.000Frw ku gihembwe, kuko iyo biogaz yasimbura isiteri imwe y’inkwi ku munsi kandi isiteri imwe igura 60.000Frw, gukuba n’iminsi 90 igize igihembwe. Ikindi ngo urwo ruganda ruzajya rukoreshwa nk’imfashanyigisho ku banyeshuri biga ibya siyansi yo gutunganya amazi n’ibindi kuko GS Rilima ari ishuri rya siyansi.
Ishuri rya GS Rilima ni ryo ryabanje guhabwa urwo ruganda rubyazwa biogaz n’amazi meza n’ifumbire mu myanda, ariko intego ngo ni ukugeza uwo mushinga n’ahandi cyane cyane ahahurira abantu benshi nko mu nkambi z’impunzi cyane cyane iya Mahama muri Kirehe, muri za Gereza no mu yandi mashuri yaba abyifuza nk’uko Nteziyaremye yakomeje abisobanura.
Yagize ati “Ubu turi mu biganiro n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi mu Rwanda (WASAC), kugira ngo harebwe niba izo nganda zibyaza umusaruro imyanda yo mu bwiherero n’amazi mabi zashyirwa no mu nkambi, mu magereza no mu yandi mashuri…”
Inzobere zaturutse aho muri Estonia, zazanye 85% by’ibikoresho byubakishijwe urwo ruganda rwa Rilima, bituma kurwubaka byaratwaye agera ku bihumbi 100 by’Amayero, ariko ngo bazakora ku buryo mu kindi cyiciro cya kabiri gaz izajya ikusanywa mu bikoresho byabugenewe byitwa ibabaraderi, ku buryo n’abantu ku giti cyabo bashaka kuyigura bafite ibyo bibaraderi baza bakayigura bakayitwara. Gusa, ku rwego umushinga uri ho ubu, ngo ntabwo umuntu ku giti cye yakubakirwa ubwo buryo bwo kubyaza umusaruro umwanda wo mu bwiherero kuko ngo bisaba ko haba hari umwanda mwinshi uhurizwa hamwe nko ku rwego rw’Umudugudu.
Amazi atunganywa n’urwo ruganda, ngo yapimiwe muri Laboratwari za WASAC, bigaragaza ko ku bipimo 15 bisabwa ku mazi meza atatera ibibazo abantu, mu gihe akoreshejwe mu gikoni n’ahandi, ayo urwo ruganda rutunganya ageza ku bipimo 10, bivuze ko hakiburaho ibipimo 5 ngo agere ku rwego rwo gukoreshwa mu gikoni n’ahandi, ariko yakoreshwa mu gusukura ubwiherero n’uruganda, bivuze ko ayo mazi atari ayo gukoresha mu gikoni cyangwa se kunyobwa.
Ishuri rya GS Rilima, kugeza ubu ryubakiwe ibigega bibiri bikusanyirizwamo iyo gaz ikorwa n’urwo ruganda, ariko bitegerejweho kuzagabanya ingano y’ibicanwa cyangwa se inkwi icyo kigo cyakoreshaga, kuko impuzandengo yakozwe igaragaza ko amafaranga yakoreshwaga mu kugura inkwi ku mwaka, hazagabanukaho 2.150.000Frw, ahwanye n’agaciro k’iyo gaz ituruka muri urwo ruganda, ku mafaranga 1000 ku kilo kimwe cya Gaz.
Ifumbire iva muri urwo ruganda iracyakoreshwa mu myaka ya GS Rilima nk’urutoki n’ibindi, ariko mu cyiciro cya kabiri ngo izaba ishobora kumishwa ikavangwa n’indi y’imborera ku bipimo bigenewe ibihingwa bitandukanye, igapakirwa mu mifuka ikagurishwa. Uruganda nk’urwo rwubatswe i Rilima rubyaza imyanda yo mu bwiherero ibyo byose, ngo ni rwo rwa mbere rwubatswe muri Afurika.
Ohereza igitekerezo
|