BRD yatangiye guhesha abaturage amashanyarazi igendeye ku byiciro by’ubudehe
Ikigega mpuzamahanga cy’Abanya-Suède(SIDA) hamwe na Banki y’Isi byahaye Banki Itsura Amajyambere (BRD) inkunga n’inguzanyo bingana na miliyoni 35 z’Amadolari ya Amerika (ni hafi amanyarwanda miliyari 34) azafasha abaturage cyane cyane abafite amikoro make kubona amashanyarazi.
Gahunda yo gutanga ayo amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba izagera ku ngo 182,927 ahanini zo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe mu gihe cy’imyaka itatu uhereye kuri uyu wa gatanu tariki 02 Ukwakira 2020, nk’uko Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) hamwe na BRD babisobanura.
Hari inguzanyo ingana n’Amadolari ya Amerika miliyoni 15 (ni ukuvuga amanyarwanda hafi miliyari 14) yatanzwe na Banki y’isi, azafasha ingo ziri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kwishyura 10% by’amashanyarazi zizahabwa, andi 90% akazishyurwa avuye kuri iyo nguzanyo ya Banki y’isi.
Ubusanzwe kugira ngo urugo rubone amashanyarazi y’imirasire y’izuba arufasha kubonesha mu nzu, kureba televiziyo no gusharija telefone cyangwa itoroshi (icyarimwe), birusaba amadolari ya Amerika 120 (ni amafaranga y’u Rwanda akabakaba mu bihumbi 120).
Bivuze ko urugo rwo mu cyiciro cya mbere ruzajya rutanga atarenga ibihumbi 12, urwo mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe (rusabwa 30%) ruzatanga amafaranga arenga ibihumbi 35, na ho urwo mu cyiciro cya gatatu(rusabwa 55%) ruzabona amashanyarazi y’imirasire ku mafaranga hafi ibihumbi 60.
Urugo rwo mu cyiciro cya kane cy’ubudehe ruzakenera amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, rwo ruziyishyurira ikiguzi cyose 100% (amafaranga ibihumbi 120).
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete avuga ko uburyo bwari busanzweho bwo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage butageraga cyane ku baturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.
Yagize ati "Twigeze gushaka amafaranga miliyoni 49 z’Amadolari muri Banki y’isi kugira ngo dutange ingufu zikomoka ku mirasire, ariko wasangaga hari abadashoboye kwishyura kugira ngo bacanirwe, ari na yo mpamvu twabonye aya miliyoni 15 z’Amadolari".
Andi miliyoni 20 z’Amadolari ya Amerika yatanzwe ari inkunga y’ikigega SIDA, agamije kubera ingwate (ku rugero rwa 70%) ibigo bizagana amabanki n’imirenge SACCO bigiye gusaba inguzanyo yo kurangura no gucuruza ibikoresho bitanga amashanyarazi y’imirasire ku baturage.
BRD kandi ibifashijwemo n’igihugu cy’u Bubiligi, yagiranye amasezerano n’abantu bazajya bakangurira abaturage kugana banki, imirenge SACCO n’ibigo bibyemerewe, bagiye gusaba inguzanyo yo gushyira amashanyarazi y’imirasire mu ngo zabo.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Pichette Sayinzoga, yagize ati "Ubu buryo bwose buje bugenewe gufasha abaturage, ntabwo ari ubuje kubera impamvu z’ubucuruzi".
MININFRA ivuga ko kugeza ubu Abaturarwanda 56% ari bo bafite amashanyarazi mu ngo, ariko ko abasigaye 44% na bo bazaba bayabonye bitarenze umwaka wa 2024.
Minisitiri Gatete yasobanuye aho bateganya hose hazakomoka amashanyarazi, harimo ingomero zo kuri Nyabarongo, Akagera na Rusizi, akomoka kuri nyiramugengeri, kuri Gazi Metane yo mu Kivu ndetse n’akomoka ku mirasire y’izuba.
Ohereza igitekerezo
|