BK mu mikoranire n’Abanya-Israel harebwa uko hakongerwa umusaruro w’ibikomoka ku bworozi

Banki ya Kigali (BK) ku bufatanye na Ambasade y’Igihugu cya Israel mu Rwanda bahurije hamwe abafatanyabikorwa b’iyo banki harebwa uko abakora ibijyanye no kubyaza umusaruro ibikomoka ku bworozi mu Rwanda bafashwa kongera umusaruro w’ibibukomokaho.

Ni inama yabereye ku cyicaro gikuru cya BK hifashishijwe iya kure
Ni inama yabereye ku cyicaro gikuru cya BK hifashishijwe iya kure

Ni mu nama nyunguranabitekerezo yabaye hifashishijwe iya kure kuri uyu wa kabiri tariki 13 Kanama 2024, yahurije hamwe ibigo bikomeye byo muri Israel bizwiho kwifashisha ikoranabuhanga nk’uburyo bushya bwo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, hagamijwe gusangiza bagenzi babo b’Abanyarwanda bari muri urwo rwego ubumenyi no kubereka amahirwe arimo.

Muri iyo nama yateguwe na BK bamwe mu bakozi b’ikigo gikomeye cyo muri Israel cyitwa Afimilk gikora ibijyanye no kongera umusaruro w’ibikomoka ku nka by’umwihariko amata, hifashishijwe ikoranabuhanga, basangije bagenzi babo bo mu Rwanda urugendo rwabo n’aho bamaze kugera.

Bamwe mu bakora ubucuruzi bw'ibikomoka ku bworozi bari bitabiriye inama
Bamwe mu bakora ubucuruzi bw’ibikomoka ku bworozi bari bitabiriye inama

Ni ikigo gikorera mu bihugu 7 biri mu bice bitandukanye byo ku Isi, ariko aho bafite ibikorwa binini akaba ari mu gihugu cya Vietnam, ahakamirwa inka zirenga ibihumbi 45, hifashishijwe ikoranabuhanga.

Abanyarwanda baganirijwe ku bikorwa bitandukanye bishobora kuba ibisubizo ku bibazo bikomeye biri mu nganda ndetse n’amakusanyirizo y’amata mu Rwanda, bikaba ari ingenzi cyane mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bw’u Rwanda, kuko rugira uruhare runini mu kwihaza mu biribwa, bikazabafasha mu iterambere rirambye mu nganda z’amata mu Rwanda.

Dr. Diane Karusisi avuga ko yizeye neza ko imikoranire bafitanye na Israel izafasha abari mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi kurushaho kugira ubumenyi
Dr. Diane Karusisi avuga ko yizeye neza ko imikoranire bafitanye na Israel izafasha abari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi kurushaho kugira ubumenyi

Mu ijambo rye umuyobozi Mukuru wa BK ya Kigali Dr. Diane Karusisi, yashimiye cyane ubufatanye buri hagati y’ibigo byo muri Israel na Banki ya Kigali, avuga ko yizeye ko buzatanga umusaruro kuko nta kabuza ko Abanyarwanda bazungukiramo byinshi bizabafasha kurushaho kongera umusaruro w’ibyo bakora.

Ambasaderi wungirije wa Israel mu Rwanda Yossi Gadamo wari witabiriye iyo nama, yavuze ko ikibazo gikomeye mu Rwanda ari ukubona umusaruro uhagije w’ibikomoka ku nka by’umwihariko uw’amata, gusa ngo ubushake bwo kuwongera burahari.

Ambasaderi wungirije wa Israel mu Rwanda Yossi Gadamo
Ambasaderi wungirije wa Israel mu Rwanda Yossi Gadamo

Ati “Muri Israel dufite amateka yo kugira umusaruro uhagije w’amata, bimwe muri ibi bigo bifite uruhare mu kuboneka k’uwo musaruro w’amata, byari ukugira ngo basangize ubumenyi n’ibitekerezo byatumye bishobora kugerwaho muri Israel kugira ngo bishobore gukorwa na hano.”

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi n’ibisubizo rusange muri BK, Levi Gasangwa yavuze ko bazakomeza kurushaho kugirana imikoranire n’ibigo bitandukanye byo muri Israel mu rwego rwo kurushaho gufasha Abanyarwanda kurushaho kwiteza imbere.

Levi Gasangwa avuga ko BK izakomeza gufasha abari mu rwego rw'ubuhinzi n'ubworozi gutera imbere
Levi Gasangwa avuga ko BK izakomeza gufasha abari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi gutera imbere

Yagize ati “Nkuko mwabibonye berekanye ubushobozi bwabo mu kongera umusaruro bikagera ku rundi rwego, imwe mu ntego yacu ni ukureba uko dushobora gufasha abahinzi borozi bacu bakabikora nk’ubucuruzi bushobora kubafasha kwiteza imbere.”

Ni ubumenyi Banki ya Kigali ivuga ko butazafasha gusa aborozi babikorera imbere mu gihugu, kubera ko buzanagera ku nganda nini zirimo urw’Inyange rukora amata y’ifu ruheruka kuzura mu Karere ka Nyagatare, aho hejuru ya 80% by’amata arutunganyirizwamo azajya yoherezwa mu mahanga.

Abakora ibijyanye no kubyaza umusaruro ubworozi mu Rwanda bagaragaje kunyurwa n'uko urwo rwego rubyazwa umusaruro hifashishijwe ikoranabuhanga (1)
Abakora ibijyanye no kubyaza umusaruro ubworozi mu Rwanda bagaragaje kunyurwa n’uko urwo rwego rubyazwa umusaruro hifashishijwe ikoranabuhanga (1)
Uhereye iburyo umuyobozi Mukuru wa BK Dr Diane Karusisi, Bob Rutarindwa hamwe na Levi Gasingwa
Uhereye iburyo umuyobozi Mukuru wa BK Dr Diane Karusisi, Bob Rutarindwa hamwe na Levi Gasingwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka