Bifuza ko ururimi rw’amarenga rwashyirwa ku rwego rw’izindi ndimi zemewe mu Rwanda
Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda w’Abantu bafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Samuel Munana, ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera muri gahunda idaheza abantu bafite ubumuga. Icyakora agaragaza ko abantu bazi ururimi rw’amarenga ari bake, ku buryo abafite ubumuga bibagora kubona serivisi zimwe na zimwe kuko aho bajya kuzisaba basanga nta muntu uzi urwo rurimi.
Mu ijwi ry’umusemuzi we, Munana yatanze urugero nko mu burezi aho usanga abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura n’ikibazo kuko nta barimu bahari bafasha buri mwana mu gukurikirana amasomo ye mu gihe afite ubwo bumuga.
Ati:" Hari imbogamizi ku banyeshuri bafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga kuko uburyo biga biragoye, abarimu ntibazi ururimi ku buryo bafasha abo bana. ikindi kandi ntidufite n’abasemuzi bahagije ku buryo bafasha ba bana mu gihe umwarimu atazi ururimi rw’amarenga".
Munana avuga ko icyo kibazo gituma abo bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basigara inyuma, hamwe ugasanga hari ibikoresho byo kubafasha ariko ugasanga mu yandi mashuri nta bikoresho bihari.
Avuga ko hari abumva nabi gahunda y’uburezi budaheza (inclusive education) kuko atari ugufata abantu bafite ubumuga ngo ubarunde hamwe ukwabo.
Ati “Uburezi budaheza ni uburyo ba bana bahabwa ubufasha bakabaha abarimu bahagije, abarimu na bo bakabaha umushahara uhagije kuko iyo bamuhaye kwita ku mwana ufite ubumuga ni izindi nshingano zikomeye aba yongerewe".
Avuga ko abo barimu mu gihe baba badahawe umushahara uhagije na byo bishobora kugira ingaruka kuko niba umwarimu abonye andi mahirwe yo kujya kwigisha ku kindi kigo bamuha amafaranga menshi azagenda wa mwana ahite asigara inyuma bitume adindira.
Munana avuga ko mu Rwanda hamaze guterwa intambwe ishimishije ku bantu biga ururimi rw’amarenga kuko ahantu hamwe na hamwe rukoreshwa, ariko agasanga byaba byiza rwemejwe, rukigishwa ndetse rukavugwa n’abantu b’ingeri zose nk’uko bimeze ku zindi ndimi z’Igifaransa, Ikinyarwanda, Igiswayili n’Icyongereza.
Munana avuga ko abafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga atari bo bonyine bakwiye kwiga urwo rurimi. Ati:" N’ubwo mu Rwanda tugeze ahantu heza ariko birakwiye Kandi birakenewe ko biba itegeko. Bisobanuye ko mu gihe rwaba rwemejwe byaba ari nko kubahiriza uburenganzira bwa muntu, iyo itegeko ridahari urwo rurimi rukoreshwa n’ubishaka Kandi si ko bikwiye kugenda".
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavuga ko itegeko riramutse rigiyeho, ahantu hose babasha kurikurikiza kuko hari iryo tegeko ryajya ribagonga.
Ni byo Munana yasobanuye ati “Itegeko iyo ririho riyobora abantu bakava mu rujijo ndetse aho ritubahirijwe ukabiryozwa ugendeye ku bihari, ariko kuko ridahari ntiwabaza umuntu ngo kuki utahaye umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga akazi? Icyo gihe azagusubiza ko nta tegeko ryashyizweho, bityo ko ntacyo yishe.”
Kugira ngo itegeko ryemezwe bisaba ibintu byinshi bitandukanye, birimo kureba umubare w’abantu bakoresha urwo rurimi mu gihugu, ibikoresho bizakenerwa mu kurwigisha n’ibindi.
Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ubarizwa muri Komisiyo y’imibereho y’Abaturage by’umwihariko akaba umuvugizi w’abantu bafite Ubumuga avuga ko ikijyanye n’Ururimi rw’amarenga Leta imaze gutera intambwe ishimishije kuko hari ahantu henshi uru rurimi rugenda rwemezwa rugakoreshwa.
Ati :"Kuri ubu iyo basoma amakuru kuri televiziyo, haba hari umuntu usemura. Ni yo mpamvu n’ahateraniye abantu benshi na ho hagomba kuba hari umuntu usemura".
Avuga ko hakenewe imbaraga z’abantu bose kugira ngo uru rurimi rukoreshwae kandi rwemezwe.
Mu rwego rwo gusakaza ubumenyi ku rurimi rw’amarenga, hari icyatangiye gukorwa harimo gushaka inkoranyamagambo ikwiye gukoreshwa. Gusa haracyakenewe kurushaho kunoza ubufatanye hagati y’Inama y’abantu bafite Ubumuga na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, noneho Inama y’abantu bafite Ubumuga ikagaragaza ikitarakorwa gikeneye ubuvugizi.
Uyu muryango w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, basanga ubwo bufatanye bwabafasha mu gukora ubuvugizi kuko bizera ko Leta y’u Rwanda ntacyo itakorera Abanyarwanda, cyane ko hashize iminsi hanashyizweho Politiki irengera abantu bafite ubumuga.
Ohereza igitekerezo
|