Bethesda Holy Church igiye kunganira Akarere ka Gasabo mu kurwanya igwingira
Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo wungutse urugo mbonezamikurire (ECD), rwitezweho gutanga ibisubizo ku bibazo byiganjemo imirire mibi, byugarije abana.

Ni urugo rushamikiye ku Itorero Bethesda Holy Church, rwafunguwe ku mugaragaro ku wa 18 Mata mu Mudugudu wa Kadobogo hafi y’agakiriro ka Gisozi, aho iryo torero risanzwe rikorera ibikorwa byaryo by’ivugabutumwa.
Umurenge wa Kinyinya ni umwe mu Mirenge 15 igize Akarere ka Gasabo, ukaba ufite umwihariko wo kuba ari wo utuwe cyane kurusha indi mu gihugu, ukagira n’umubare munini w’abana bafite ibibazo by’igwingira ugereranyije n’indi yo muri ako Karere.

Imibare y’umwaka ushize wa 2024 y’Akarere ka Gasabo, igaragaza ko gafite 18.7% by’abana bagwingiye, mu gihe Umurenge wa Kinyinya ufite 19%, akaba ari wo mubare uri hejuru kurusha indi mirenge yose y’akarere.
Iyi ECD nshya yiyongera ku zindi cumi n’ebyiri zikomeje gufasha umurenge gukenura ikibazo cy’igwingira, izita ku bana bari hagati y’imyaka 3-5 bagera ku ijana. Bazajya bahabwa amafunguro afite intungamuburi nkenerwa ku mwana, ndetse bahabwe n’ubumenyi bujyanye n’amashuri y’inshuke.

Bamwe mu babyeyi baharerera, bavuga ko batoroherwaga no kubona uwo basigira abana, ku buryo byagiraga ingaruka ku buzima bw’abana.
Safina Mujawimana, umwe muri abo babyeyi avuga ko kuhajyana umwana bimufitiye akamaro kanini, kubera ko yitabwaho bitandukanye na mbere atarahamujyana.
Ati “Umwana wanjye byaramuhinduye kuko yari agejeje imyaka itanu atajya ku ishuri, ku buryo iyo nazindukaga ngiye kurangura Nyabugogo namukingiranaga ariko nagaruka ngasanga yarize nkumva birambabaje.”

Umushumba w’iri torero, Rev. Pasiteri Jeanne D’Arc Rugamba, avuga ko nyuma yo kubona ubuzima bw’ababyeyi bakorera mu gakiriro ka Gisozi babayeho n’abana babo basanze bakwiriye gushaka uko babafasha.

Yagize ati “Twari dufitemo abana bagera muri 20 bafite igwingira, ariko uyu munsi twasanze harimo 1 tubona ataragera ku kigero cyiza, ariko bigaragara ko mu kwezi kumwe nawe azaba yavuyemo. Hari abagore bajya hariya mu Gakiriro twabafashije abana kugira ngo n’abo bana mu burenganzira bwabo rya vumbi riri hariya ntiribatere indwara, ni kimwe mu byo twakemuye.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima n’Iterambere ry’Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Gasabo, Alphonse Rutarindwa, avuga ko muri uwo Murenge nta ECD y’icyitegererezo yari irimo, ku buryo iyatashwe bayitezeho ibisubizo.

Yavuze ko ku mubare wa ECDs bakeneye mu karere ubu bafite 82.5% y’izikenewe.
Yongeyeho ati “Iyi ECD izafasha cyane Umudugudu wa Kadobogo n’indi byegeranye by’umwihariko ababyeyi bigaragara ko bashaka imibereho mu gakiriro ka Gisozi, aho usanga baraburaga aho basiga abana babo.”
Mu Karere ka Gasabo habarirwa ECD’s 475, ziyongeraho iz’icyitegererezo 6 na 78 zikorera ku bigo by’amashuri, zose zikaba zita ku bana barenga ibihumbi 47. Ku rwego rw’igihugu habarurwa ECDs zirenga ibihumbi 31 zita ku bana Miliyoni 1.1.

Ohereza igitekerezo
|