Bataratozwa bajyaga ku irondo bakarara basinziriye

Abatuye Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru basoje itorero ryo ku mudugudu baravuga ko ryabafashije kumva ko gahunda za Leta zibafitiye akamaro.

Intore zo muri Nyabimata zasinye imihigo
Intore zo muri Nyabimata zasinye imihigo

Bavuga kandi ko biyemeje kurushaho kwicungira umutekano mu rwego rwo guhangana n’ubujura.

Babivuze kuri uyu wa kabiri 20 Kamena 2017, mu muhango wo gutuma intore zo ku mudugudu ku rugerero.

Habimana Eustache umwe mu basoje itorero avuga ko baryungukiyemo byinshi,ariko cyane cyane bakaba barongeye kwibutswa gukunda igihugu no kukitangira igihe bibaye ngombwa.

Ati”Ubu jyewe ku giti cyanjye nta muntu watera igihugu ngo agihungabanye ndeba,nahaguruka nk’intore nkakirwanira”.

Mu mihigo yabo kandi hagaragaramo gukura amaboko mu mufuka bagakora,kwita ku isuku ndetse no kwicungira umutekano,n’ibindi nk’uko bigarukwaho na Munyemana Emmanuel.

Ati”Twiyemeje guhinga dukoresheje ishwagara n’imvaruganda,kugira isuku twubaka ubwiherero bukwiye,tutararana n’amatungo,ndetse no kwicungira umutekano turara amarondo uko bikwiye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata Vincent Nsengiyumva avuga ko iri torero rizafasha abatojwe kwigisha abatarabashije kurijyamo ibyo bahakuye,bityo imidugudu yabo ikarushaho gutera imbere.

Uyu muyobozi ariko anavuga ko izi ntore zigiye gufatanya n’abandi baturage bakanoza irondo,kuko ubusanzwe ngo ryakorwaga nabi bigaha icyuho abajura.

Ati”Akenshi abantu bajya ku irondo bakitwaza ibiringiti,radio,n’ibindi bituma bahuga cyangwa bagahurira ahantu hamwe bakaba ariho bicara,ntibarirare uko bikwiye.

Abatojwe biyemeje guhindura imikorere muri gahunda nko gucunga umutekano
Abatojwe biyemeje guhindura imikorere muri gahunda nko gucunga umutekano

Mu byo izi ntore ziyemeje rero harimo no gukora irondo uko bikwiye,ntiribe irondo ryo kujya kuryama”.

N’ubwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabimata buvuga ko kuva uyu mwaka watangira nta nka iribwa,bunavuga ko hagenda hagaragara ubujura bw’amatungo magufi,imyaka mu mirima ndetse n’ubutobora inzu z’abaturage.

Kugirango kandi hamenyekane niba iyi mihigo ishyirwa mu bikorwa uko bikwiye, abakuriye amasibo muri izi ntore bagomba gutanga raporo y’ibyakozwe buri gihembwe, hagakorwa igenzura.

Itorero ryo ku mudugudu mu karere ka Nyaruguru ryatangiye tariki ya 22 rigeza tariki ya 29 Gicurasi 2017.

Umurenge wa Nyabimata ugizwe n’imidugudu 20, muri iyi midugudu yose hakaba haratojwe abaturage 5772.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka