Banga kuvuga ku buzima bw’imyororokere batinya uko bafatwa muri sosiyete
Abanyamadini n’amatorero baravuga ko hari abatinya kuvuga ku buzima bw’imyororokere uko bikwiye kubera ko bafatwa nk’ibirara muri sosiyete, bitewe n’uko amagambo bisaba ko akoreshwa, ari amwe adakunze gukoreshwa ahandi.

Ibi bituma hari abatabyigisha nk’uko bikwiye, bakabica iruhande, bityo bigatuma havuka ibibazo birimo abangavu batwara inda, cyangwa n’ibindi bibazo byose bashobora guterwa no kutamenya cyangwa gusobanukirwa neza ubuzima bw’imyororokere.
Ni ibyagarutsweho ku wa Gatatu tariki 21 Kamena 2023, mu nama nyunguranabitekerezo ku bijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, y’Urugaga rw’amadini n’amatorero rushinzwe kubungabunga ubuzima (RICH), yareberaga hamwe uruhare rw’amadini n’amatorero mu guteza imbere ubuzima bw’imyororokere ku bana n’urubyiruko.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imigenzo y’idini n’ibwirizabutumwa, mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), Sheikh Ahmed Munyezamu, avuga ko imbogamizi bakunze guhura nazo igihe bigisha ubuzima bw’imyororokere, zirimo ko iyo barimo kubwigisha bafatwa nk’ibirara.
Ati “Iyo urimo kwigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, abantu benshi bakubona nk’aho uri ikirara, cyane cyane ko amagambo akoreshwa mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ari imvugo zitaboneka ahandi, n’abazivuga bamwe bashaka kumera nk’abaca hirya, aho kugira ngo uvuge ngo umugore ari mu mihango, umwe akavuga ngo yagiye i mugongo.”

Akomeza Ati “Ubwo sindajya kuvuga ibijyanye n’amazina y’umubiri w’umuntu mu bijyanye n’imyororokere, ayo mazina na yo ubona ateza bamwe ipfunwe, bamwe mu banyamadini usanga n’iyo agiye kwigisha yinyuza hirya, kugira ngo bitaza kumvikana muri ba bayoboke be, y’uko na we ashobora kuba yarabaye ikirara. Kuvuga ibijyanye n’imyororokere ntaho bihuriye no kuba ikirara mu kuri, niba uvuze ngo umugore afite amabere, sinzi niba hari ikindi wavunja amabere.”
Pasiteri mu itorero rya EPR, Albertine Nyiraneza, avuga ko zimwe mu mbogamizi bahura nazo, ari imyumvire y’abantu.
Ati “Iyo uvuga iyo mihindagurikire y’umubiri w’umuntu, bijyana n’imyanya ndangagitsina, ibyo rero kubivuga abantu benshi barabitinya, bumva ari ibintu bitakavuzwe, ukumva kuvuga ngo umukobwa yagiye mu mihango, akumva ntiyabyigisha umwana. Ni yo mpamvu tubyita imbogamizi, kuko biri muri bimwe bigusha abana mu mitego yo kuba bahohoterwa.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’umuryango no kurengera umwana muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), Aline Umutoni, avuga ko imyumvire n’amakuru adahagije biri mu bituma abana bataganirizwa ku buzima bw’imyororokere.
Ati “Ayo madini na yo afite uruhare ndetse rukomeye kugira ngo abashe kwigisha, ya myumvire ikiri hasi ibashe kuzamuka, mu by’ukuri ikibazo gihari nanone navuga ko hari umuco wacu, hari ibintu utatwemerera kuba twavuga, rimwe na rimwe tukumva ko biteye isoni, ariko bimaze kugaragara ko iyo bitaganiriweho bigera ku ngaruka mbi.”

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko nubwo bajya mu nsengero, ariko ubutumwa buhatangirwa ku buzima bw’imyororokere, budatangwa nk’uko bikwiye, kubera ko uretse kubwirwa ko gusambana ari icyaha, kandi ugikoze azajya mu muriro, badasobanurirwa neza ingaruka uwishoye mu busambanyi ashobora guhura nazo.
Ohereza igitekerezo
|