Ba Ambasaderi b’u Budage, u Bufaransa na Luxembourg basuye Akarere ka Gakenke

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda Heike Uta Dettmann, ari kumwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda Antoine Anfré ndetse n’Intumwa ihagarariye igihugu cya Luxembourg,
bagiriye uruzinduko mu Karere ka Gakenke rugamije kureba urwego aka Karere kagezeho, muri gahunda z’iterambere ibyo bihugu bahagarariye bifatanyamo na Leta y’u Rwanda, binyuze mu kigega cyiswe Pro-Poor Basket Fund.

Basuye ishuri ribanza rya Karama
Basuye ishuri ribanza rya Karama

Muri urwo ruzinduko aba ba Ambasaderi, bari hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Kayisire Marie Solange, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo LODA, bakaba basuye Ikigo Nderabuzima cya Rutake ndetse n’ishuri ribanza rya Karama (EP Karama), biherereye mu Murenge wa Janja muri aka Karere ka Gakenke.

Ikigo nderabuzima cya Rutake aba bayobozi basuye, cyatwaye Miliyoni 339, kikaba giha serivisi abagera mu 27837, mu gihe ibyumba by’amashuri byubatswe uko ari 40 byuzuye bitwaye Miliyoni zisaga 357 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikigega Pro-Poor Basket, cyatangijwe na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’igihugu cy’u Budage binyuze muri Banki ishinzwe iterambere ya KfW, iki gihugu kikaba cyarashoyemo Miliyoni 31 z’ama Euro, igihugu cy’u Bufaransa cyashoyemo Miliyoni 16 z’ama Euro kibinyujije mu Kigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere, Agence Française de Développement (AFD), mu gihe igihugu cya Luxembourg cyo cyatanze Miliyoni 3 z’ama Euro kibinyujije mu Kigo cy’icyo gihugu gishinzwe Iterambere ’Luxembourg Development Agency’, hakaba n’andi yagiye yiyongeraho yose hamwe akaba abarirwa muri Miliyoni 57 z’ama Euro umushinga wose muri rusange uzarwara.

Birebeye ibikorwa bitandukanye ibihugu byabo byateye inkunga
Birebeye ibikorwa bitandukanye ibihugu byabo byateye inkunga

Ni ikigega cyatangijwe muri 2023, imishinga ikubiyemo itangira gushyirwa mu bikorwa mu Turere 16 tw’u Rwanda muri mutarama 2024, ukaba uhuriweho n’ibihugu by’u Budage, u Bufaransa na Luxembourg.

Ibikorwa byibandwaho birimo ibijyanye no gutera inkunga Uturere two mu cyaro, hitabwa ku mishinga ikomeye y’ibikorwa remezo.

Abaturage begerejwe ibyo bikorwa bavuga ko byaje kubakura mu bwigunge, aho babyitezeho kubona serivisi z’ubuzima ndetse n’iz’uburezi birushaho kubanogera ugereranyije na mbere.

Amasaderi w'u Budage mu Rwanda Heike Uta Dettmann hamwe na Guverineri Mugabowagahunde Maurice
Amasaderi w’u Budage mu Rwanda Heike Uta Dettmann hamwe na Guverineri Mugabowagahunde Maurice
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka