Armenia: Perezida Kagame yagiye gushyigikira Mushikiwabo wiyamamariza kuyobora OIF
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Perezida Paul Kagame yageze mu gihugu cya Armenie mu Mujyi wa Erevan, ahateganijwe kubera amatora y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).
Ayo matora azabera mu nama y’iminsi ibiri y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bikoresha ururimi rw’Igifaransa ateganijwe ku wa Kane no ku wa gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018.
Muri ayo matora umukandida watanzwe na Afurika yunze ubumwe ari we Louise Mushikiwabo afite amahirwe hafi 100% yo gutorerwa uwo mwanya.
Ni nyuma y’uko yemejwe n’ibihugu byinshi bigize uwo muryango, hakiyongeraho u Bufaransa ndetse na Canada, igihugu Michaelle Jean bahanganye akomokamo.
Madame Louise Mushikiwabo naramuka atsindiye uwo mwanya azaba ari we Munyafurika wa mbere w’umutegarugori uyoboye uwo muryango.
Inkuru zijyanye na: OIF
- Perezida Kagame yemeje uruhare rwa OIF mu kwiyunga k’u Rwanda n’u Bufaransa
- Nzanye ikintu gifatika muri OIF - Mushikiwabo
- Mushikiwabo atorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF
- Urugwiro Mushikiwabo yagaragarijwe rwashimangiye ko mu masaha make ari butorerwe kuyobora OIF- Photo
- Abitabiriye inama ya OIF bahurije ku kwita ku bibazo byugarije isi
- Inama nyirizina ya OIF iratangira kuri uyu wa Kane
- Armenie: Madame Louise Mushikiwabo yasusurukije amahanga mu mbyino Nyarwanda - AMAFOTO
- Mushikiwabo yakandagije ikirenge kimwe mu buyobozi bwa OIF
- Urugendo rwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF - AMAFOTO
- RDC ishyigikiye Min Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru wa OIF
Ohereza igitekerezo
|
Min.Louise Mushikiwabo turamushyigikiye BYU mwihariko.a Banyarwanda murirusange.......koko tumubanamo ubushobizi bwinshi oiF yayiyobora Murakoze
turagushyigikiye madame Louise mushikiwabo amahirwe masa yokutuyoborera uwomuryango.
turagushyigikiye madame Louise mushikiwabo amahirwe masa yokutuyoborera uwomuryango.
Umumyafurika ’umugore mwa ipingamizi mwe mujye musoma inkuru neza
Siwe munyafrika wa mbere si nawe wa kabiri na Butros Butros Ghali nawe yarawuyoboye
Musome neza,umwanditsi uavuze umunyafurika wa mbere W’UMUTEGARUGORI
Mujye mubanza musome inkuru neza.umunyamakuru yavuze umutegarugori wa mbere w umunyafurika.
Ntabwo ari we Munyafurika wa mbere uzaba uyoboye OIF kuko hari uwundi witwa Abdou Diouf wayoboye Senegal akaza no kuba General Secretary wa OIF.