Antoine Cardinal Kambanda ari mu bahangayikishijwe no guhenda kwa Bibiliya

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) uyoborwa na Antoine Cardinal Kambanda, wagaragaje impungenge z’uko Bibiliya ishobora kubura ndetse ubu ikaba yaratangiye guhenda, bitewe n’uko yatakaje abaterankunga.

Antoine Cardinal Kambanda ahangayikishijwe no guhenda kwa Bibiliya
Antoine Cardinal Kambanda ahangayikishijwe no guhenda kwa Bibiliya

Kuva mu myaka ya 1977 Abanyarwanda ngo bari basanzwe bafite abaterankunga babatangira amafaranga yo kwandika Bibiliya mu Kinyarwanda, kujya kuyicapira mu Bushinwa, Brazil na Koreya ndetse no kuyizana mu Gihugu.

Amafaranga buri muntu wifuza Bibiliya yatangaga mu kuyigura ngo ntabwo yarengaga 20% y’igiciro cyayo, ariko nyuma yo kwifata kw’abaterankunga, Bibiliya yagurwaga Amafaranga y’u Rwanda 4,000 ubu iragura 8,000Frw.

Umuryango BSR uvuga ko abaterankunga ubu bamaze kugabanuka ku rugero rwa 87%, ukaba watangiye ubukangurambaga bwo gusaba abayoboke b’amatorero ya gikristo na Kiliziya Gatolika, kwitanga uko buri muntu ashoboye kugira ngo Bibiliya itazabura.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Viateur Ruzibiza agira ati "Iyo umuntu aguze Bibiliya ku madolari 7.5 (8,000Frw) ni umusanzu ungana na 20%, hari undi muntu uba wagutangiye 80% y’igiciro cyayo".

Ati "Iyo bigenda bigabanuka kuva kuri 80% rero bizasaba ko umuturage yitangira 100%, biraza kuba ari mu madolari 100$, 80$,50$,... Wakwibaza niba tuzaba dufite ubushobozi bw’uko umukristo wacu yajya agurisha ihene 2 kugira ngo abashe kugura Bibiliya!"

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umuvugizi w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, avuga ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bishakemo ubushobozi bwo kwishakira Bibiliya, kuko abaterankunga ngo hari ibindi bari bagamije.

Ati "Bibiliya urebye uko yanditse yagurwa nk’ibihumbi 70Frw, ariko ubu hari iz’ibihumbi birindwi, umunani, icyenda,...kubera izo nkunga zo kuyivana mu icapiro no kugira ngo itugereho, ariko turashaka ko n’icyo giciro cyamanuka kugira ngo abakene barimo abagororwa dushobore kubona izo tubaha".

Umuryango wa Bibiliya uvuga ko ubukangurambaga watangiye bwo gushaka abaterankunga, buzakorwa mu mpande no mu nzego zitandukanye, haba mu bigo bicuruza, iby’itumanaho, ubifashijwemo n’Itangazamakuru hamwe n’imbuga nkoranyambaga.

Uwifuza kugira icyo atanga ashyigikira Bibiliya yanyuza inkunga ye kuri telefone +250788304142, 051766 (MoMo Pay Code) na Konti muri BK 100007836044, byose byanditse ku mazina ya Société Biblique du Rwanda, cyangwa Bible Society of Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bibles zirahenda cyane.Ikibazo nuko benshi bazitunze mu ngo zabo no muli offices,nyamara batajya bazisoma cyangwa ngo bashake umuntu wazibigisha.Abatuye isi baramutse bashyize mu bikorwa ibyo bible ivuga,isi yagira amahoro,ibi byose bikavaho: Intambara,ubusambanyi,ruswa,kwikubira,akarengane,etc...
Gusa kubera ko abantu bananiye imana uhereye kuli Adamu na Eva,ku munsi wa nyuma izakura mu isi abanga kuyumvira bose,isigaze gusa abayumvira nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Nyuma yaho isi izaba paradis.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 23-08-2023  →  Musubize

ntukugerajyeza tugafatanya kuko bibiliya ibuze byaba arikibajo pe!!!

Eugene ndayambaje yanditse ku itariki ya: 22-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka