Ange Kagame yashimiye abaganga bamufashije kubyara imfura ye
Yanditswe na
Charles Ruzindana
Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame, yashimiye itsinda ry’abaganga, abaforomo n’ababyaza bo mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bamufashije kwibaruka umwana w’imfura we n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.
Ku Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, ni bwo uyu muryango wa Ange I. Kagame na Bertrand Ndengeyingoma wibarutse umwana wabo w’imfura, nyuma y’umwaka bashyingiranywe.
Icyo gihe Perezida Paul Kagame yatangaje kuri twitter ko we n’umuryango banejejwe no kwitwa ba sogokuru na nyogokuru (Grandparents), kandi ko bishimiye kubona umwuzukuru.
Mu butumwa Ange Kagame yanyujije kuri twitter, na we yashimiye abantu bose baboherereje ubutumwa bubashimira, kandi agira ati "Tunejejwe no kwitwa ababyeyi b’aka kamalayika gato".
Inkuru zijyanye na: Ange Kagame
- Perezida Kagame yishimiye kubona umwuzukuru
- Ange Kagame na we yinjiye mu bukangurambaga bwo gusukura neza intoki
- Ange Kagame na Jeannette Kagame na bo batanze impapuro z’isuku ku bana b’abakobwa
- Dore umubare wa telefoni umuryango wa Perezida Kagame ugiye guha Abanyarwanda
- Ange I. Kagame yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe
- Ange Kagame yanenze imibarize isebya abakobwa muri Miss Rwanda
- Edmund Kagire yashimiye Ange Kagame wamuhaye arenga miliyoni
Ohereza igitekerezo
|
It is very sad that the cabinet makes very unrealistic decisions and forgets the well-being of the average Rwandan. Recently they drastically reduced the number of patrons in weddings, never mind that businesses are running at full capacity. If it’s curbing the spread of Covid, why not apply the rules to all sectors, why target one domain. It is truely unfair and very sad.
Felicien felicien uwiteka azahe uwomwana umugisha kd ndishimye pe nyagasani abane namwe
Turishimye twebwe abanyarwanda twungutse izindimbaraga. Ange Kagame niyonkwe.
ange kagame nimwonkwe kandi umwana mwabyaye azagere ikirenge mu cya sekuru akunde u Rwanda n’abanyarwanda UWITEKA AMWISHIMIRE
Ibintu bidushimisha kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO ikomeye Imana yaduhaye.Ni gute twayishimira?Ntibihagije kuvuga ngo Mana warakoze.Hari ibintu byinshi Imana idusaba,dusoma mu Ijambo ryayo.Urugero,idusaba kuyishaka dushyizeho umwete, tukirinda kwibera mu gushaka ibyisi gusa,twibwira ko aribwo buzima.Ijambo ryayo ryerekana ko abibera mu gushaka ibyisi gusa,batazaba muli paradizo,kandi batazazuka ku munsi wa nyuma.Ntibihagije kuvuga ngo njya gusenga.Hari byinshi Imana idusaba,wamenya neza aruko ushatse uwo mwigana bibiliya ku buntu.