Amerika yakuyeho inzitizi yari yarashyize ku bajyayo bavuye mu Rwanda

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakuyeho ingamba zari zafashe mu kwezi k’Ukwakira 2024, hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Marburg.

Nyuma y’uko icyorezo cya Marburg kigaragaye mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2024, Leta zunze ubumwe za Amerika zasohoye itangazo risaba abagenzi baturuka mu Rwanda kunyuzwa ku bibuga bitatu byateganyijwe, kandi bagasabwa kubanza gupimwa mu gihe bageze kuri ibyo bibuga.

Amerika yakuyeho ingamba zirebana n'icyorezo cya Marburg yari yafashe ku bagenzi bava mu Rwanda
Amerika yakuyeho ingamba zirebana n’icyorezo cya Marburg yari yafashe ku bagenzi bava mu Rwanda

Ku itariki 4 Ukuboza 2024, nibwo ikigo cy’Amerika gishinzwe kugenzura npo gukumira indwara z’ibyorezo (American Centre for Disease Control ‘CDC’) cyatangaje ko ingamba zose zari zafashwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo, zikuweho kubera ko nta murwayi mushya uheruka kugaragara mu Rwanda wanduye icyo cyorezo mu byumweru bicyeya bishize.

Iryo tangazo ryashyizwe ku rubuga rw’icyo kigo cya CDC, rigira riti, “ Ku itariki 4 Ukuboboza 2024, guhera saa 11:59 z’Umugoroba, CDC hamwe na ‘U.S. Department of Homeland Security (DHS)’ birashyira iherezo ku ngamba zari zashyizweho zireba abagenzi baturuka mu Rwanda, basabwaga kubanza kunyuzwa ku bibuga by’indege bitatu byatoranyijwe, ndetse no gupima abagenzi baturutse mu Rwanda n’abamaze iminsi 21 bavuye mu Rwanda”.

Mu butumwa bwanditse mu Kinyarwanda no mu Cyongereza,Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler, yanyujije ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter, yemeje ko ubu abagenzi baturuka mu Rwanda bemerewe gukoresha ibibuga byose muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, aho kunyuzwa kuri ibyo bibuga by’indege bitatu gusa byari byaratoranyijwe.

Yagize ati,” Amakuru meza ku bagenzi baturuka mu Rwanda. Guhera tariki 5 Ukuboza, abagenzi ntibazongera kugomba kunyura ku bibuga bitatu byatoranyijwe byo muri Amerika. Ku yandi makuru ajyanye n’ingendo mwagana kompanyi z’indege mukorana na zo”.

Tariki 15 Ukwakira 2024, nibwo hari hatanzwe itangazo ko abagenzi bose baturuka mu Rwanda binjira muri Amerika, bazajya banyura ku bibuga bitatu ari byo New York (JFK), Chicago (ORD), cyangwa se Washington, DC (IAD) kugira ngo babanze bapimwe ko nta virusi ya Marburg bafite.

Izo ngamba zari zashyizweho, zarebaga abagenzi bose baturuka mu Rwanda, yaba Abanyamerika, abanyamahanga batuye muri Amerika byemewe n’amategeko ndetse n’abafite za viza zo kujyayo. U Rwanda rwashimwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara z’ibyorezo muri Afurika, kuba rwarashoboye gukumira ko icyo cyorezo gikwirakwira cyane, kikaguma mu itsinda ry’abantu bacyeya, cyane cyane abakora mu nzego zo kwa muganga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka