Amb. Maj Gen (Rtd) Charles Karamba yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri AU

Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, Ambasaderi Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, yashyikirije Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Musa Faki Mahamat, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Amb. Maj Gen (Rtd) Charles Karamba (ibumoso) na Musa Faki Mahamat
Amb. Maj Gen (Rtd) Charles Karamba (ibumoso) na Musa Faki Mahamat

Amb. Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, wari aherutse gusoza imirimo ye nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, ni we Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Ethiopia, aho yasimbuye Hope Tumukunde Gasatura, wari usoje manda ye.

Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, yatangaje ko Ambasaderi Karamba yaganiriye na Musa Faki Mahamat ku ngingo zitandukanye, zirimo amavugurura muri AU ndetse bombi bemeranya kwimakaza gutsura umubano mu kurushaho gushyira mu bikorwa gahunda za AU.

Ambasaderi Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, ku ya 4 Ukwakira 2023, nibwo yashyikirije Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde impapuro zimwererera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka