Amakuru mashya: Jay Polly yaba yazize ibiyobyabwenge
Amakuru mashya agera kuri Kigali Today aravuga ko umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye ku mazina ya Jay Polly yaba yazize ibiyobyabwenge abafunzwe banywera muri gereza mu buryo butemewe.
Ibyo biyobyabwenge ngo ni ibyo baba bikoreye rwihishwa aho bavangavanga ibintu byinshi hakavamo ikiyobyabwenge gikomeye.
Ibyo biyobyabwenge Jay Polly ngo yabisangiye n’abandi babiri bibamerera nabi cyane, abashinzwe gereza bihutira kujyana abo barwayi kwa muganga ariko Jay Polly we ahita apfa, abo babiri bagenzi be bakirwaye ariko batapfuye bakaba ari bo babisobanuye.
Jay Polly yari yafunzwe mu kwezi kwa kane uyu mwaka wa 2021 akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.
Jay Polly ni umwe mu bahanzi nyarwanda bari bakunzwe cyane. Ni umwe mu bitabiriye kenshi irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar (PGGSS) ndetse abasha kuryegukana, ubwo ryabaga ku nshuro ya kane muri 2014.
Inkuru bijyanye:
Umuhanzi Jay Polly yitabye Imana
Ohereza igitekerezo
|
NARAYIBAGIWE
pfite uburyo nakugarura nakugarura2 ariko ntibyashoboka gusa RIP bro
yebabaweeeee. nange ndababaye nagekudufatira icumbi°
Imana ikwakire mubayo tuzahora tukwibuka
Musaza imana ikwakire mubayo ntakundi
AHuuu yeesu , ibinibik banyarwanda? aba stars kobadushizeho? ok’ urupfu ninzira yatwese tunyura tujyamwijuru ,iyeze kuko nawe ejo wataha. thx!
Jay, umusaza, RIP gusa tuzagukumbura
Jay, umusaza, RIP gusa tuzagukumbura
Ndagukunda jay Imana ikwacyire kuko ufite byinshi n’ubutumwa wahaye isi ntituzakwibagirwa iruhucyire mumahoro
imaniguhe @ iruhuko ridashira
Yooo turababaye cyane kubwumuhanzi wacu tubuze gusa imana imuhe iruhuko ridashira
Yooo turababaye cyane kubwumuhanzi wacu tubuze gusa imana imuhe iruhuko ridashira