Amajyepfo: Ibitaro bya Munini, Uruganda rw’amakaro, Nyiramugengeri, ni imwe mu mishinga izazana impinduka
Uruganda ruzabyaza amashanyarazi nyiramugengeri rugiye kuzura mu Karere ka Gisagara hamwe n’urukora amakaro rwenda gutangira kubakwa i Nyanza muri uyu mwaka wa 2021, ziri mu zizatanga akazi ku bantu benshi kandi zitezweho kuzazana impinduka mu mibereho, cyane cyane iy’abazituriye.
Uruganda rw’amashanyarazi rwa nyiramugengeri ruri kubakwa na Sosiyete y’Abanya-Turukiya yitwa “Quantum Power” i Gisagara, bitenyanyijwe ko ruzuzura rutwaye miliyari 350 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri Kamena 2021 ruzaba rwaruzuye, bikaba bitganyijwe ko ruzaha akazi gahoraho abakozi barenga ijana.
Mu myaka irenga itatu rumaze rwubakwa kandi, rwatanze akazi ku bantu benshi kuko umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko hari abantu babarirwa mu gihumbi bahembwa buri kwezi biturutse mu kazi ko kurwubaka.
Muri abo bantu igihumbi kandi ntihabariyemo abagiye batangira imishinga yabakuye mu bukene, babikesha ubucuruzi n’abakora muri urwo ruganda.
Naho uruganda rukora amakaro rugiye kubakwa i Nyanza, biteganyijwe ko ruzatwara amafaranga abarirwa muri miliyari 22 z’Amafaranga y’u Rwanda, kandi nirutangira gukora ruzaha akazi abakozi bahoraho babarirwa muri 200, ndetse n’abakora mu buryo bwa nyakabyizi babarirwa muri 400.
Biteganyijwe ko ruzatangira rukora metero kare ibihumbi icyenda by’amakaro ku munsi.
Mu yindi mishinga minini izatwara amafaranga menshi mu Ntara y’Amajyepfo, ikanagira umumaro ku bantu benshi, harimo Bazirika ya Bikira Mariya i Kibeho izubakwa na Kiliziya Gatolika, ikazatwara amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari 70.
N’ubwo kuri ubu hakegeranywa miliyari ebyiri n’igice zo kwimura abatuye ahazubakwa iyi Bazilika, aho izuzurira izatanga aho kugama izuba n’imvura ku babarirwa mu bihumbi 10.
Izanatuma ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana ku baza i Kibeho burushaho gutera imbere, cyane ko mu bizashyirwa mu nyubako za Bazilika harimo amacumbi, hakabamo za shaperi zagenewe abasengera mu ndimi zitari Ikinyarwanda, n’ahazajya inzu ndangamateka y’amabonekerwa ya Kibeho, nk’uko bivugwa na Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro.
Mu Karere ka Nyaruguru kandi kuva muri Mata 2019 hari gutunganywa umuhanda wa kaburimbo ureshya n’ibirometero 66,3 ukazatwara amafaranga abarirwa muri miliyari 70. Biteganyijwe ko uzuzura muri Mata 2022.
Uzatuma Kibeho irushaho kuba nyabagendwa, ariko uzanorohereza abatuye i Nyaruguru kugeza ibicuruzwa byabo hirya no hino, harimo n’icyayi kihahingwa cyane.
Uyu muhanda uzagera n’ahitwa ku Munini ubu hari kubakwa ibitaro binini bizaba bifite ibyumba 300 byo gucumbikira abarwayi.
Ibi bitaro byatangiye kubakwa muri 2018. Imirimo yo kubaka igice cya mbere cyabyo yagombye kuba yararangiye muri 2020, ariko izarangira muri uyu mwaka wa 2021.
Kubyubaka, gushyiramo ibikoresho ndetse no kuvugurura izindi nyubako zari zisanzwe kuri ibi bitaro bizarangira bitwaye amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 14.
Mu yindi mishinga minini yo mu Ntara y’Amajyepfo, harimo uhuriyeho uturere twa Ruhango, Nyanza na Nyamagabe ujyanye no kuzamura abatuye mu gice cyiswe “Umuhora wa Kaduha-Gitwe” kuko bakennye cyane.
Umuhora Kaduha-Gitwe ugizwe n’imirenge 5 yo mu Karere ka Nyamagabe ari yo Kaduha, Kibumbwe, Mbazi, Mugano na Musange, imirenge itatu yo mu Karere ka Ruhango ari yo Bweramana, Kinihira na Kabagari, ndetse n’imirenge ibiri yo muri Nyanza ari yo Nyagisozi na Cyabakamyi.
Buri Karere kagiye gateganya imishinga izamura abaturage bako, kandi igenda ishakirwa ingengo y’imari ndetse ikanagerwaho ku bufatanye n’ n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro ati “Muri kariya gace tuhafite imishinga myinshi, harimo iyo kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki n’inanasi, guhinga Macadamia ndetse no gutangiza kuhahinga igihingwa cy’icyayi.”
Mu Ntara y’Amajyepfo kandi, Leta yahashoye miliyari 31.9 zo kurengera ibidukikije mu Karere k’Amayaga (kagizwe n’imirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Nyanza, Ruhango, Kamonyi na Gisagara). Muri aka gace kandi hatangiye guterwa ibiti by’imbuto n’ibivangwa n’imyaka, ndetse n’amashyamba.
Hari n’indi mishinga mito mito yihariwe n’uturere
Nko mu Karere ka Huye, ku bufatanye na Banki y’Isi, kuri ubu hari gushyirwa Kaburimbo ya km 7.6 mu mujyi, izatwara miliyari 6.8, hakaba umuyoboro w’amashanyarazi Kimuna-Gafumba watangiye gukorwa uyu mwaka uzarangirana na Kamena 2022, ukazatwara miliyoni 321.
Akarere ka Huye kandi muri uyu mwaka wa 2021 karateganya kubaka amazu 56 y’abatishoboye aho inzu imwe iba irimo abiri (2 in 1) azatwara miliyoni 625, ibyumba by’amashuri 393 n’ubwiherero 557 bizatwara miliyari 2,1.
Mu Karere ka Nyanza ubu bujuje uruganda rukora insinga z’amashanyarazi rwatwaye amafaranga abarirwa muri miliyari enye n’igice, ariko baranateganya ko n’ubundi bafatanyije n’abafatanyabikorwa bazubaka sitade, gare, isoko rya kijyambere, umudugudu ndangamuco (cultural village). Iyi mishinga iracyari ku rwego rw’inyigo.
Hari n’umushinga wo kwagura ingoro y’umurage w’u Rwanda yo mu Rukari bizakorwa n’Ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda, ariko n’ubwo inyigo yarangiye, iki gikorwa ntikirabonerwa ingengo y’imari.
Mu Karere ka Nyanza kandi hari n’umushinga wo gushyira kaburimbo mu muhanda Nyanza-Bugesera bizatwara abarirwa muri miliyari 40, ariko kuwukora byahereye mu gice cya Bugesera, cyane ko mu gice cya Nyanza hagishakishwa uko hakwishyurwa ibikorwa bizangizwa no kuwukora.
I Nyamagabe bafite imishinga myinshi yamaze gukorerwa inyigo, igeze ku rwego rwo gutangirwa amasoko.
Muri yo harimo uw’uruganda ruzatunganya imyanda yo mu musarani rukayibyaza ifumbire n’amakara Akarere kazakora ku bufatanye na Water for People, kubaka isoko rya kijyambere rya Kigeme Akarere kazakora ku bufatanye na LODA na GIZ.
Hari n’umushinga wo kubaka ibyumba by’amashuri 73 bizaba byubatse mu buryo bwa etaje, hakaba umushinga wo kubaka ishuri ry’imyuga rya Tare, kubaka ikigo nderabuzima cya Bugarama, ndetse no kuvugurura isoko ry’amatungo rya Ryarubondo.
Ku bufatanye na UNHCR na WFP kandi, i Nyamagabe bazongera ubuso butunganyije mu gishanga cya Mushishito.
Mu Karere ka Gisagara hari imishinga yo kubaka imiyoboro y’amazi ya Gishubi na Kansi izubakwa ku bufatanye na World Vision ndetse na LODA, ikazatwara amafaranga abarirwa muri miliyari enye.
Ku bufatanye na OMA Ltd kandi, i Gisagara barateganya ko muri uyu mwaka wa 2021 bazashyiraho uruganda rutunganya inyama ruzatwara amafaranga agera kuri miliyoni 700.
Mu Karere ka Nyaruguru hari umushinga wo gutunganya umuhanda urimo kaburimbo iciriritse Huye-Nyagisozi ku birometero 15 na Munini Ruheru ku birometero 19, yombi ikazatwara amafaranga hafi miliyari 6,5.
Hazanatunganywa umuhanda w’ibitaka Munini-Nyabimata-Ruheru ureshya na Km 35, bikazatwara miliyari zisaga eshanu.
Iyi mihanda yose izafasha abaturage kugeza umusaruro ku isoko, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’aka Karere, François Habitegeko.
Mu Murenge wa Ruheru bazubakira abatishoboye, bizatwara miliyari n’igice, habeho no kugeza amazi meza ku batuye mu Murenge wa Kivu bizatwara miliyoni 607.
Mu Karere ka Kamonyi, hari imishinga yo gutunganya imihanda ibiri ya Kaburimbo. Umwe ni ugera ku bitaro by’amaso mu Murenge wa Runda (2.015Km) uzatwara asaga miliyari n’ibihumbi 600. Imirimo igeze kuri 98%.
Undi ni umuhanda Ruyenzi-Gihara (5Km), uzatwara miliyari 2.2. Imirimo yo kuwutunganya igeze kuri 47%.
Hari n’umushinga wo kurangiza kubaka ikigo nderabuzima cya Kayumbu uzatwara miliyoni 788, ubu ukaba ugeze kuri 98%, ndetse n’uwo gutangira imirimo yo gusana sitade ya Ruyenzi. Isoko ryamaze gutangwa, hazifashishwa miliyoni 50.
Mu Karere ka Muhanga, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bari kubaka ibitaro bya Nyabikenke bizarangira bitwaye amafaranga asaga miliyari 9. Hari no gutunganywa umuhanda w’ibitaka Bakokwe-Kiyumba-Kibangu uzatwara amafaranga asaga miliyari eshatu.
Hari kubakwa n’umuhanda wa Kaburimbo uva mu Cyakabiri ukagera ku kigo cy’amahugurwa RMI, n’umuhanda wa kaburimbo wo mu Ruvumera, bikaba biri muri gahunda yo gusukura Umujyi wa Muhanga.
Akarere ka Muhanga hamwe n’Ikigo gishinzwe amazi n’isuku (WASAC) kuva muri 2019 kugera muri Werurwe 2021, bari gutuganya umuyoboro w’amazi ku birometero 98. Iki gikorwa kizarangira gitwaye hafi miliyari enye, kandi kizasiga kigejeje amazi ku baturage bagera kuri 70% by’abatuye mu mujyi n’inkengero zawo.
Uyu mushinga uzasozwa hahita hatangira undi wo kubaka umuyoboro Rwasare-Nyagasozi-Matyazo-Rukaragata ku birometero 25, mu Murenge wa Mushishiro. Wo uzatwara amafaranga abarirwa muri miliyoni 500.
Naho mu Karere ka Ruhango, umushinga uhari munini ni uwo kubaka imiyoboro y’amazi Mpanga-Gitwe kuri kilometero 7.371 hamwe n’ ibigega 8, ndetse na Ruhango – Ntenyo - Kirengeri ku birometero 68 hamwe n’ibigega 7.
Hazubakwa n’ibigega (tanks) binini bibiri by’amazi harimo icy’i Bweramana kizaba gifite ubunini bwa meterokibe 1000, n’cy’i Kirengeri kizaba gifite meterokibe 400.
Ohereza igitekerezo
|
Ibyiza nukunaka imihanda ya kaburembo kuko numva aliyo ihendutse kuruta iyitaka
Nshimiye cyane iyi nkuru ya Joyeuse kuko ninziza cyane ituma tumenya imishinga iteganyijwe muturerere twacu. Ajye no muzindi ntara atubwire uko byifashe kd bibaye byiza yajya abitubwira uko haje indi mishinga mishya.
Byo niba Koko atari technique isanzwe ya MINALOC iki bazaduhe ibisobanuro, Ari umuhanda w,ibitaka na kaburimbo ni uwuhe uhenze?
Murakoze ku nkuru ivuga ku iterambere wenda sinabona uwo mbaza kuwakoze inyigo ya Nyaruguru uburyo 34km za kaburimbo zitwara 6.5bn naho 35km w’ibitaka ugatwara 5bn.
Birashoboka cyane bitewe na expropriation, kubaka amateme, Imiterere y’imisozi, imiterere y’ ahantu, etc.