Amajyaruguru: Ikigo RMS mu ihurizo rya miliyari zisaga eshatu z’amadeni kiberewemo n’ibigo by’ubuvuzi

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ibijyanye n’Imiti (Rwanda Medical Supply), gihangayikishijwe n’Ibigo Nderabuzima ndetse n’Ibitaro bibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, bikibereyemo amafaranga y’amadeni angana na miliyari eshatu na miliyoni 500 y’u Rwanda, bikaba bikomeje kudindiza imikorere ya buri munsi y’iki kigo.

Miliyari eshatu n'igice zashowe mu kugura imiti, ikigo RMS gisanga kutayishyurira ku gihe bikibangamira muri serivisi gitanga
Miliyari eshatu n’igice zashowe mu kugura imiti, ikigo RMS gisanga kutayishyurira ku gihe bikibangamira muri serivisi gitanga

Ayo mafaranga y’amadeni ibyo bigo y’ubuvuzi bibereyemo icyo Kigo, akomoka ku buvuzi bwagiye buhabwa abanyamuryango ba RSSB babyivurijemo mu bihe bitandukanye ntibishyurirwa ku gihe serivisi bagiye bahabwa nk’uko bigarukwaho na Ayingeneye Alphonsine, uhagarariye Ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Musanze.

Ati: “Ibigo nderabuzima bimwe bifite imyenda ikomoka ku kuba hari igihe twajyaga tuvura abanyamuryango ba RSSB bagiye baturuka mu Turere no mu Ntara zitandukanye, ubwo nyuma y’aho RSSB yashyiragaho impinduka z’uko buri munyamuryango wayo agomba kujya yivuriza ahamwegereye, ayo mafaranga ntiyishyuwe, ibyo bigo nderabuzima byisanga abantu bagiye bavurwa batari muri zone bikoreramo, bibereyemo ikigo gishinzwe imiti amadeni”.

Ku rundi ruhande ngo usanga ibigo nderabuzima bifata amafaranga y’imiti bikayakoresha ibindi bikorwa atagenewe, ku mpamvu zitabiturutseho nk’uko Ayingeneye akomeza avivuga.

Ati: “Ibyinshi mu bigo nderabuzima nta ngengo y’imari (fonctionnement) bigira. Hari nk’ubwo ikigo nderabuzima kiba cyihembera abakozi bacyo, ugasanga ya mafaranga yo kugura imiti ariyo bakoresheje mu kubahemba, cyangwa se kikaba cyanayifashisha mu gusimbuza wenda nk’ikintu cyangiritse kuko nta bundi buryo ikigo kiba cyabashije kubona byihuse byakorwamo”.

Mu Ntara y'Amajyaruguru habereye inama yari igamije gusuzumira hamwe uko urwego rw'ubuvuzi rwarushaho kurangwa n'imikorere inoze
Mu Ntara y’Amajyaruguru habereye inama yari igamije gusuzumira hamwe uko urwego rw’ubuvuzi rwarushaho kurangwa n’imikorere inoze

Akomeza agira ati, “Indi mbogamizi ibirimo ni uko za raporo zijyanye n’imyishyurize ya serivisi z’ibizamini n’imiti ibigo nderabuzima biba byahaye ababigana, zikorwa mu buryo budahamye kandi zikaba zitishyurwa mu buryo bumwe, hakaba n’ibikoresho byinshi ibigo nderabuzima bigura, kugeza ubu usanga bikibarwa ku giciro kitakijyanye n’isoko ry’ubungubu, bigateza ibigo nderabuzima gushora amafaranga, ntibiyasubizwe bitewe n’ibyo biciro biba byaragenwe”.

Mu bigo nderabuzima ndetse n’ibitaro bibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, kugeza ubu bibarwaho umwenda wa miliyari eshatu na miliyoni zisaga 500 z’amafaranga y’u Rwanda, y’amadeni y’imiti byagiye bihabwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibijyanye n’Imiti.

Rurangwa Clement, Umuyobozi Ushinzwe kubika imiti, kuyigeza mu bigo nderabuzima, ibitaro ndetse n’ubucuruzi muri iki Kigo, avuga ko uku gutinda kwishyurwa bihungabanya imikorere.

Ati: “Amafaranga ibyo bigo by’ubuvuzi byakabaye bitwishyura, ni adufasha mu mikorere ijyanye no gutwara imiti tuyikwirakwiza ku rwego rwo hasi, kuyibika neza, guhemba abakozi, n’ibindi byose bijyanye no kugira ngo igere aho igomba kugera yujuje ubuziranenge. Iyo rero batinze kutwishyura, natwe bituma dutinda kwishyura abandi, n’isura yacu ku masoko mpuzamahanga ntigaragare neza”.

Akomeza agira ati, “Abagana izo nzego bakeneye ubuvuzi iyo badahawe serivisi z’imiti, binatuma bivovotera serivisi baba batishimiye. Niyo mpamvu rero ibigo by’ubuvuzi bikwiye kwitsa cyane ku kubigira mu by’ibanze bagomba kwibandaho, kandi ibyo ntibyagerwaho hatabayeho ko imiti yishyurwa ku gihe nyacyo”.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubwiteganyirize RSSB gifite mu nshingano zacyo kwishyura uwo mwenda, ntiburabasha kugira icyo butangaza ku bikivugwaho.

Guverineri Mugabowagahunde Maurice (wicaye hagati) yavuze ko agiye gukora ubuvugizi mu nzego zirebwa n'iki kibazo
Guverineri Mugabowagahunde Maurice (wicaye hagati) yavuze ko agiye gukora ubuvugizi mu nzego zirebwa n’iki kibazo

Gusa mu nama yari igamije gusuzumira hamwe uko urwego rw’ubuvuzi mu Ntara y’Amajyaruguru rwarushaho kurangwa n’imikorere inoze, yabereye mu Karere ka Musanze kuwa gatatu tariki 4 Ukuboza 2024, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko iki kibazo bagiye kugikorera ubuvugizi, mu nzego zose zibishinzwe kugira ngo gikemuke.

Yagize ati, “Ni ibibazo tugiye gukurikirana tugamije ko bikemurwa, bityo n’imitangire ya serivisi ntikomeze guhungabana. Ariko nanone abayobozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro, twanabagiriye inama yo kwirinda gukoresha ingengo y’imari icyo itagenewe cyane ko ibyo bigo bitanashobora gukora bidafite imiti biha abarwayi. Abayobozi ni birinde rero gushora ayo mafaranga mu bindi, mu kwirinda imicungire mibi ituma n’ayo madeni agenda arushaho kuzamuka buri gihe”.

Hejuru ya 99% by’imiti ikoreshwa mu Rwanda, iba yatumijwe hanze y’Igihugu. Uko gutinda kwishyura ikiguzi kiyishorwaho, ni nako biba umuzigo utorohera Ikigo Rwanda Medical Supply mu bijyanye n’imyishyurire y’iyo miti kiba cyakuye mu bihugu byo hanze kiyiranguramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka