Amafunguro yo muri Botswana na Zambia yatangaje benshi (Amafoto)

Mu muhango wo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe umuco ku basirikare bakuru biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, amafunguro yo mu gihugu cya Botswana na Zambia yatunguye benshi.

Ibinyabwoya ni amagunguro ahenze mu gihugu cya Zambia
Ibinyabwoya ni amagunguro ahenze mu gihugu cya Zambia

Ni umuhango wabaye ku itariki 10 Mutarama 2020, umurikirwamo imico y’ibihugu binyuranye, aho abayobozi bari bitabiriye uwo muhango bagiye basura igihugu ku kindi mu nyubako zigenewe kumurikirwagamo iyo mico.

Mu byamuritswe harimo amafunguro n’inzoga z’ubwoko bunyuranye, imbyino n’imyambarire biranga umuco wa buri gihugu.

Mu nzu zasuwe na benshi, harimo iy’igihugu cya Botswana n’igihugu cya Zambia, aho abenshi mu bitabiriye uwo muhango bakirijwe amafunguro arimo n’ibinyabwoya, bituma abantu bahatinda cyane bibaza uburyo bitegurwa n’uko biribwa.

Major Billy Munshya, Umusirikare wo mu gihugu cya Zambia yavuze ko ibinyabwoya ari ikiribwa gihenze muri icyo gihugu, aho n’abana bato birirwa babihiga mu mashyamba, hakaba ubwo bamwe baburiwe irengero.

Amafunguro ya Zambia na Botswana
Amafunguro ya Zambia na Botswana

Yagize ati “Caterpillars (ibinyabwoya), ni ikiribwa gifite agaciro gahanitse muri Zambia, abenshi birirwa bagihiga mu mashyamba kubera uburyo bikunzwe, n’abana bato hari ubwo batoroka ababyeyi babo bakajya kubihiga mu mashyamba, rimwe na rimwe bakaburirwa irengero inyamaswa zabatwaye. Gusa dukora ubukangurambaga kugira ngo icyo gikorwa kidakomeza gushorwamo abana”.

Muri ayo matsiko abantu bakomeje kugira kuri icyo kiribwa, hari n’ababashije kuryaho ku nshuro ya mbere bemeza ko ari amafunguro aryoshye cyane.

Rutagengwa Hertier, Umwe mu bariye ku binyabwoya yagize ati “Sinzi neza ibyo ndi kurya uko byitwa, mu kinyarwanda niba tubyita ibishorobwa, niba ari ibinyabwoya ariko ndumva nta kibazo, biryoshye nk’isenene. Ni ubwa mbere mbiriyeho ariko ndumva biryoshye cyane”.

Muri Botswana ngo isosi y'ibinyabwoya n'ubugari birajyana
Muri Botswana ngo isosi y’ibinyabwoya n’ubugari birajyana

Lt. Col Mbeha Victor, wo mu gihugu cya Botswana, igihugu cyemera amafunguro y’ibinyabwoya na we agira ati “Guhuza imico inyuranye ntako bisa. Ibi ni uburyo bwiza bwo kuzatunganya akazi kacu tutishishanya kuko twamenyanye duhuza n’imico inyuranye.

Twamenye ibiribwa bya buri gihugu, nkanjye murabona namuritse amafunguro yitwa Carterpillar (Ibinyabwoya) abantu barayamenya nanjye menya ay’ahandi”.

Ku ruhande rw’u Rwanda, hamuritswe imico yaranze u Rwanda rwo hambere, irimo urusyo n’ingasire aho awabibonye wese yagize amatsiko yo gusya ashaka kubona uburyo ifu iboneka hifashishijwe ibyo bikoresho.

Uyu mugore yiyibukije uburyo mu myaka yo ha mbere hashakwaga ifu
Uyu mugore yiyibukije uburyo mu myaka yo ha mbere hashakwaga ifu

Hamuritswe n’inzu ya kinyarwanda, bamwe barwanira kuyinjiramo ngo bayicaremo, aho bacurangiwe n’inanga gakondo, barya ibijumba byokeje muri runonko, n’ibigori byokeje, ndetse hamurikwa n’indyo itetswe kinyarwanda yarimo inyama zitogosheje mu nkono y’ibumba n’umutsima wa rukacarara.

Hamuritswe inzu gakondo, ikigega n'urusyo
Hamuritswe inzu gakondo, ikigega n’urusyo

Ni amafunguro yashimishije benshi aho mu nzu yamurikirwagamo umuco w’u Rwanda buri wese witabiriye icyo gikorwa yafashe kuri ayo mafunguro.

Mu mafunguro y’igihugu cya Malawi, higanjemo umuceri utetse mu buryo bwa ‘pilawu’ n’inyama zikaranze. Ni amafunguro na yo yishimiwe na benshi.

Ikindi cyagaragaye mu mico y’igihugu cya Malawi, ni ingabo (intwaro) ikozwe mu ruhu yitwa ‘Chishango’, yifashishwa mu ntambara mu buryo bwo kwikinga umwanzi.

Lt. Col Tiwuliha NAJIRA, Umusirikare wa Malawi, yavuze ko icyo gikoresho bagifata nk’intwaro ikomeye mu gihugu cyabo aho gitunzwe na benshi mu buryo bwo kwirinda.

Mu biribwa byagaragaye mu mico ya Tanzaniya na Kenya ni inyama zokeje ku makara bita ‘Nyama coma’.

Mu byo ibihugu byose byamuritse, ibyagaragayemo cyane ni inzoga zikorerwa mu bihugu byabo ndetse n’amafunguro, uretse igihugu cya Sudani y’Epfo igihugu rukumbi kitigeze kigaragaza amafunguro n’inzoga by’iwabo.

Igihugu cya Senegal na cyo mu imurikamuco ryacyo, cyibanze ku mupira w’amaguru aho cyagaragaje ko wateye imbere.

Uwageraga mu nzu icyo gihugu cyamurikiragamo umuco, yasanganizwaga n’amashusho y’umukinnyi Diuf na Sadio Mané ukinira ikipe ya Liverpool, uherutse gutwara igikombe cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Afurika.

Maj. Mbonimpa Kwisaba, Umusirikare mu ngabo z’u Rwanda wavuze mu izina rya bagenzi be, yemeza ko kuba bamurikiwe imico inyuranye byabateye kurushaho kumenyana no kubahana.

Abajijwe uburyo yakiriye amafunguro yo mu bihugu binyuranye adasanzwe mu Rwanda arimo n’ibinyabwoya, yagize ati “Twe iyo tubibonye ntabwo bidutungura, nta n’ubwo twikanga. Gusa ushobora kutabirya ni uburenganzira bw’umuntu bwo kurya icyo ashaka, ariko na none ntabwo wakwereka mugenzi wawe ko iby’umuco we ari bibi. Uhita ahubwo umwereka ko nta kibazo, ko ari ibintu bisanzwe na we akabyishimira mugakorana neza”.

Ibihugu byamuritse umuco ni 12 byo hirya no hino muri Afurika, aho byohereje abasirikare 47 mu kuminuriza mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda, u Rwanda rwo rukaba rufitemo 29 barimo n’abapolisi batatu.

Ibyo bihugu ni Botswana, Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, Senegal, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia n’u Rwanda.

Andi mafoto:

Abakobwa b'u Rwanda bahanyuranye umucyo
Abakobwa b’u Rwanda bahanyuranye umucyo
Abanyarwanda baba mu mahanga biyibukije amafunguro atetse kinyarwanda
Abanyarwanda baba mu mahanga biyibukije amafunguro atetse kinyarwanda
Abo muri Uganda bagaragaje umuco wabo babinyujije mu mbyino
Abo muri Uganda bagaragaje umuco wabo babinyujije mu mbyino
Amafunguro gakondo yanyuze benshi
Amafunguro gakondo yanyuze benshi
Amafunguro ya Zambia arimo n'ibinyabwoya yatangaje benshi
Amafunguro ya Zambia arimo n’ibinyabwoya yatangaje benshi
Guverineri Gatabazi aganira n'Abanyarwanda baba mu mahanga
Guverineri Gatabazi aganira n’Abanyarwanda baba mu mahanga
Guverineri Gatabazi asogongera intango y'amarwa
Guverineri Gatabazi asogongera intango y’amarwa
Mu mafunguro y'u Rwanda harimo na rukacarara
Mu mafunguro y’u Rwanda harimo na rukacarara
Mu Rwanda bamuritse n'ibikoresho gakondo by'umuziki
Mu Rwanda bamuritse n’ibikoresho gakondo by’umuziki
Rutagengwa Hertier, ngo ibinyabwoya byamuryoheye nk'isenene
Rutagengwa Hertier, ngo ibinyabwoya byamuryoheye nk’isenene
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka