Amafoto: Dore abayobozi b’uturere batorewe gusimbura abaherutse kwegura
Kuri uyu wa gatanu 27 Nzeri 2019, habaye amatora y’abayobozi b’uturere n’ababungirije basimbura abaheruka kwegura mu turere tumwe two mu ntara y’Uburengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru.
Mu turere twose twagombaga gutora abayobozi b’uturere (Mayors), abatowe bose uko ari bane ni igitsina gore.
Ni amatora yatangiye kuwa kane 26 Nzeri 2019 ku rwego rw’umurenge, hatorwa abajyanama bagomba guhagararira imirenge mu nama njyanama z’uturere.
Abatowe kuri uwro rwego nibo kuri uyu gatanu batowemo abagomba gusimbura abaheruka kwegura.
Nyuma y’aya matora, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yanditse kuri twitter ko ubu mu bayobozi b’uturere twose uko ari 30, abayobozi 10 ari ab’igitsina gore.
Yavuze ko ibi bisobanuye ko ku buyobozi bw’uturere (Mayors), abagore bagize 30%.
Dore abatowe mu turere dutandukanye:
Mu karere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yatorewe kuba umuyobozi w’akarere (Mayor) asimbuye Ndayisaba Francois wari uherutse kwegura, Niragire Theophille atorerwa kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, asimbuye Bagwire Esperance, naho Mukase Valentine atorerwa kuba umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza, asimbuye Mukashema Drocella bombi beguriye rimwe na Ndayisaba Francois.
Mu karere ka Gisagara, hari heguye uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Jean Paul Hanganimana, akaba yasimbuwe na Habineza Jean Paul.
Mu karere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias niwe watorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, asimbuye Murenzi Janvier weguye kuri uwo mwanya, naho Ishimwe Pacifique we akaba yatorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, aho yasimbuye Uwampayizina Marie Grace na we wari weguriye rimwe na Murenzi, ku itariki 04 Nzeri 2019.
Mu karere ka Ngororero na ho habaye amatora yo gusimbura uwahoze ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kanyange Christine, n’uwari ushinzwe imibereho y’abaturage Kuradusenge Janvier.
Kanyange Christine yasimbuwe na Uwihoreye Patrick, naho Kuradusenge Janvier we yasimbuwe na Mukunduhirwe Benjamine.
Uyu Kanyange Christine, yari yatorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije, avuye ku mwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabaya muri aka karere ka Ngororero.
Mu karere ka Burera, Manirafasha Jean de la Paix yatorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, asimbuye Habyarimana Jean Baptiste uheruka kwegura.
Mu karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yatorewe kuba umuyobozi w’akarere, asimbuye Uwamariya Béatrice wari uherutse kwegura.
Mu karere ka Ngoma, Mapambano Cyriaque yatorewe kuba umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, asimbuye Rwiririza Jean Marie Vianney, weguye.
Mu karere ka Nyamasheke ho, uwahoze ari umuyobozi w’akarere Kamali Aimé Fabien yasimbuwe na Mukamasabo Appolonie.
Mu karere ka Rutsiro na ho habaye amatora yo gusimbuza Butasi Jean Herman wahoze ari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, asimburwa na Musabyemariya Marie Chantal.
Mu karere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere asimbuye Habyarimana Jean Damascene weguye, Andrew Rucyahana Mpuhwe atorerwa kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu asimbuye Ndabereye Augustin, naho na Kamanzi Axelle we atorerwa kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, asimbuye Uwamariya Marie Claire.
Ohereza igitekerezo
|
Barakaza neza abayobozi bacu.
Gusa nibabasha kurwanya ruswa iri muri Musanzee, bazaba ari abagabo!
Nkulikije inzira wanyuzemo kuva ukiri muto, ntakabuza MUHANGA uzayishobora kandi uyiteze imbere. FELICITATION. Imana muri kumwe. Umurava wagize wiga, uzawukoreshe muri ako kazi gashya. Ukwihangana ugira, kuzagushoboza byinshi. Courage!!!!