Amadini n’amatorero arashaka uko yagarura abayoboke bayo baguye mu bihe bya Covid-19
Abayobozi b’amwe mu madini n’amatorero baganiriye na Kigali Today bavuga ko hari benshi mu bayoboke babo baguye mu bihe bya Covid-19, bakaba bakomeje gutegura ibiterane byo kubagarura (kubabyutsa).

Uretse Kiliziya Gatolika yashingiye ku ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe n’Ikigo cy’ibarurishamibare (NISR) mu mwaka ushize, ikavuga ko igenda itakaza abayoboke, hari andi matorero avuga ko ibihe bya Covid-19 byatumye benshi bagwa, ku buryo ngo batacyitabira amateraniro nka mbere.
Rev Pasiteri Justin Gatanazi wo muri ADEPR agira ati "Ubwo Covid-19 yarimo irangira hari benshi batagarutse mu rusengero, hari benshi bishyingiye kuko urabizi ko hari igihe babujijwe gukora ubukwe, hari abanyweye inzoga kandi iwacu kwishyingira no kunywa inzoga ni icyaha".
Rev Gatanazi avuga ko kudaterana (kutajya gusenga) bikomeje guheza benshi mu bwigunge bikabaviramo kwiheba n’agahinda.
Abayobozi b’itorero Jubilee Revival Assembly riri i Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, Pasiteri Stanley Kabanda n’umufasha we Julienne Kabanda, na bo barimo gutegura igiterane cy’ububyutse nyuma yo gusanga ibihe bya Covid-19 ngo byarasubije inyuma benshi.
Pasiteri Kabanda Stanley yagize ati "Nyuma ya Covid abantu badaterana baragenda basubira inyuma, intego nyamukuru ni ugusubiza ubuzima mu bantu.”

Ati "Twafatira urugero ku bihe bya Nehemiya cyangwa Ezira, uburyo bavuye mu bihugu by’amahanga bakaza ubuzima bwabo bwarasubiye inyuma, ariko baraza bariyubaka mu buryo bwo mu mwuka".
Igiterane cya Jubilee Revival Assembly cyo kuva tariki 26-30 Nyakanga 2023, Pasiteri Kabanda yagitumiyemo bagenzi be baturutse mu bihugu bya Pakistan na Uganda, aho avuga ko abantu bakeneye kumva uburyo mu bindi bihugu bizera Yesu.
Ahandi bakoze ibiterane ni muri Zion Temple, aho ishami ryayo rya Ntarama mu Bugesera ho bakoresheje amarushanwa yo kwiruka no guhemba aba mbere, mu rwego rwo gukururira benshi kwitabira amateraniro yaho.
Ohereza igitekerezo
|
Ariko amadini niyo yatumye abayoboke bayavamo.Urugero,igihe cya Corona,amadini yanyunyuje abayoboke,aho kubafasha mu bihe bikomeye.Kereka wenda abayehova bagerageje gufasha abayoboke babo babaha amafaranga n’ibyo kurya.Ibyo narabyiboneye.