Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije yasezeweho bwa nyuma

Imbaga y’abantu b’ingeri zitandukanye, mu nzego za Leta, inshuti n’umuryango bazindukiye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, .mu muhango wo gusezera kuri Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, uherutse kwitaba Imana azize guhagarara k’umutima.

Alain Mukuralinda yasezeweho bwa nyuma
Alain Mukuralinda yasezeweho bwa nyuma

Ni umuhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa yo kumusabira, cyatuwe na Antoine Cardinal Kambanda hamwe n’abandi Basaseridoti batandukanye.

Abo mu muryango we bafashe umwanya wo kuvuga bimwe mu byaranze ubuzima bwa Alain Mukuralinda, no kumusezeraho bwa nyuma.

Sina Gerard ni umwe mu muryango we, yavuze ko kuba Mukuralinda yaragiriwe icyizere na Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ngo ayivugire, ari ikintu kigaragaza ubushobozi yari yifitemo.

Ikindi kintu gikomeye Sina yagarutseho, ni uko Mukuralinda yicishaga bugufi agakunda gufasha abantu bo mu kiciro cy’aboroheje kugira ngo abazamure mu ntera.

Yavuze ko yabanye na Mukuralinda igihe kirekire batandukana agiye gushinga urugo rwe, ndetse na nyuma bakomeza umubano wa hafi nk’umuvandimwe we n’ubwo yari yaragiye mu zindi nshingano.

Misa yo kumusabira yabereye i Rulindo
Misa yo kumusabira yabereye i Rulindo

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko Alain Mukuralinda baherekeje none, yari afite kwizera kandi ko ari ko kwamuhereje mu buzima bwe bwa buri munsi.

Yunzemo ko Mukuralinda yagize ibikorwa byo kuzamura impano z’abakiri bato ndetse akaba ari n’umurage abasigiye.

Ati “Abana baba bafite impano zinyuranye ariko hakaba abatagira amahirwe y’uko zizamurwa, ariko umurage ukomeye Mukuralinda asize ni uko yazamuye impano z’abato kandi zikagirira akamaro Igihugu. Yitangiraga abato n’abanyantege nke kugira ngo abazamure. Adusigiye umurage ukomeye w’uburezi. Yagize uruhare mu kuzamura impano z’abana bakiri bato.”

Mu gitondo cyo ku itariki 4 Mata nibwo ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, byahamije inkuru y’akababaro y’urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Alain Mukuralinda.

Mukuralinda yitabye Imana mu bitaro by’Umwami Faisal i Kigali, azize indwara y’umutima nk’uko iri tangazo ryavuze.

Umuryango waMukuralinda washenguwe n'agahinda
Umuryango waMukuralinda washenguwe n’agahinda

Mu kwezi k’Ukuboza 2021, nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Alain Mukuralinda ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma.

Mukuralinda wize amategeko, yakoze imirimo itandukanye muri Leta, aho yabaye Umushinjacyaha akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, umwanya yavuyeho mu 2015 ubwo yasezeraga by’igihe kitazwi mu bakozi ba Leta.

Nk’umushinjacyaha, yaburanye imanza zikomeye zirimo iz’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Yari asanzwe ari n’umuhanzi ndetse agafasha n’abandi bahanzi bakizamuka gutera imbere, akaba yagiraga akabyiniriro ka Alain Muku.

Yaririmbye indirimbo zirimo Gloria ikunze kuririmbwa mu bihe bya Noheli, indirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa ‘Tsinda batsinde’ n’izindi.

Alain Mukuralinda mu gihe yari mu kiganiro na Kigali Today, yatangaje ko yavutse mu 1970. Yize amashuri abanza mu Rugunga mu Mujyi wa Kigali, ayisumbuye ayiga i Rwamagana mu Icungamutungo, aho yavuye ajya muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1991.

Gusa ntiyashoboye kuharangiriza, ariko nyuma yagiye kwiga mu Bubiligi ibijyanye n’amategeko. Atabarutse afite imyaka 55, asize umugore n’abana babiri umuhungu n’umukobwa.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka