Akarere ka Gasabo kavanye mu baturage inzoga bikekwa ko zica

Nyuma y’uko hagaragaye impfu z’abantu barindwi zakurikiye umunsi Mukuru wa Noheri, ahitwa mu Myembe mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, Ubuyobozi bw’ako Karere bwatangiye kuvana mu baturage izo inzoga.

Impuguke zasobanuye iby'inzoga imaze iminsi bivugwa ko yica abantu
Impuguke zasobanuye iby’inzoga imaze iminsi bivugwa ko yica abantu

Abatuye aho izo mpfu zabereye bahuriza ku makuru y’uko inzoga zishe bagenzi babo ari izitwa Umuneza na Tuzane.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko ubugenzuzi bwagaragaje ko ba nyiri inganda bakora ibinyuranye n’ibyanditswe ku byangombwa baba barahawe bajya gutangira gukora inzoga.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) cyahise gihagarika inganda z’izo nzoga ziri mu turere twa Bugesera na Rwamagana, hamwe n’abacuruzi bazo.

Akarere ka Gasabo ku bufatanye n’inzego z’umutekano na ko kakavuga ko kahagurukiye gukurikirana ahacururizwa izo nzoga hose, kugira ngo zifatwe zikurwe mu baturage.

Ubwoko bumwe bw'izo nzoga
Ubwoko bumwe bw’izo nzoga

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yagize ati "Ni inzoga zigaragara ko zifite ibirango by’ubuziranenge ariko zikica abaturage, ntabwo ari muri Kimihurura gusa twazivanye, mu Karere aho twazikekaga hose twazikuyeyo".

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo burakangurira abacuruzi bose kutongera gucuruza izo nzoga ndetse n’abaturage kutongera kuzinywa, kugira ngo zidakomeza guhitana ubuzima bw’abantu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo burasaba abaturage kujya batanga amakuru no ku zindi nzoga zicuruzwa abantu bazinywa basinda mu buryo budasanzwe.

Akarere ka Gasabo kavuga ko hazajya habaho gukorana n’inzego zibishinzwe zifite ubushobozi bwo kugenzura ubuziranenge bw’inzoga, kugira ngo abaturage bajye batabarwa hakiri kare.

Inzego z'umutekano zahagurukiye guhiga no gukura izo nzoga mu baturage
Inzego z’umutekano zahagurukiye guhiga no gukura izo nzoga mu baturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimihurura, Murebwayire Alphonsine, avuga ko abanyoye izo nzoga bazinywereye umunsi umwe wa Noheli, ariko bagenda bapfa urusorongo hagendewe ku gukomera k’umubiri wa buri muntu.

Yagize ati "Ibimenyetso bagaragazaga ni bimwe, bababara mu nda ubundi bagahuma amaso, ariko wakurikirana ugasanga bose barazinyoye".

Ikigo Rwanda FDA gitangaza ko kugeza ubu abantu bose bamaze guhitanwa n’inzoga zitujuje Ubuziranenge ari 13, kikaba cyiyemeje kuzivana mu baturage hirya no hino mu gihugu hamwe no gufunga inganda zizikora.

Umwali Pauline, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gasabo avuga ko inzoga zica bazikuye mu baturage
Umwali Pauline, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gasabo avuga ko inzoga zica bazikuye mu baturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikibazo si abazinywa cyangwa abazikora ikibazo ni abatanga ibyangombwa byo gukora ziriya nzoga nabashnjwe gutanga ubuziranenge ziriya nzoga yewe uhereye kuli Nguvu nizindi byose nuburozi buhabwa abaturage ndetse umubare wabo zica nurugomo zitera birenze urugero abantu barasinze,hose usanga babungana uducupa kumanywa abandi ubasanga aho baryamye batazi,iyo bari abazinywa nabaturage basanzwe batazi,ibyo banywa ahubwo hakorwe ubugenzuzi burenze hafatwe ingamba zikomeye aliko abantu bo gukomeza kwicwa ninzoga zikozwe muburozi hitwajwe ko hashyizwemo bwinshi ntaburozi buke bubaho butagira ingaruka inzoga zose zisuzumwe utanze icyemezo ko zifite ubuziranenge abe aziko agomba kubibazwa habaye ikibazo

Lg yanditse ku itariki ya: 2-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka