Aho ubuzima buzabajyana hose, muzazirikane gushyigikira politiki nziza twubatse - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye urubyiruko gusigasira ibyagezweho mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe, arwibutsa ko uko ruzabaho kose, rukwiye gushyigikira politike nziza y’igihugu.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kuzasigasira politike nziza y'Igihugu
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kuzasigasira politike nziza y’Igihugu

Hari mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe n’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, wabereye kuri Sitade Amahoro, kuri uyu wa Kane tariki 04 Nyakanga 2024.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati “Ubu butumwa ndabubwira urubyiruko rwo mu Rwanda, cyane cyane abavutse mu myaka mirongo itatu ishize. Iki gihugu ni mwebwe mugomba kukirinda, mukakirwanirira bityo kigakomeza gutera imbere.”

Yakomeje agira ati “Birakwiye ko twongera kubabwira ko kwibohora nyako gutangira iyo urusaku rw’imbunda rugabanutse cyangwa rutagihari. Ibyo twabitangiye mu myaka mirongo itatu ishize, kandi ni mwebwe twitezeho kubikomeza.”

Yanavuze ko urugamba u Rwanda ruriho kuri ubu atari ukubaho bya bucye ndamuke, ko ahubwo ari uguharanira kubaho neza, abantu bagatsinda ubukene no kubaho uteze amaramuko ku bandi, kandi bagatsinda nk’Igihugu cy’Abanyafurika bagira uruhare mu gutuma umugabane wabo n’Isi muri rusange birushaho kuba byiza.

Yunzemo ati “Mufite uburenganzira n’amahirwe byo kubaho ubuzima mwifuza. Ariko aho ubuzima buzabajyana hose, muzazirikane gushyigikira politiki nziza twubatse. Ntimukwiye guceceka. Mubigiremo uruhare kandi mutange umusaruro. Izo ni zo ndangagaciro twifuza ko zizaranga abazadukomokaho!".

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri izi Videwo:

Amafoto na Videwo : Eric Ruzindana & George Salomo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka