Ahangayikishijwe n’inzu ye yagonzwe n’imodoka
Domitila Mukankundiye utuye mu murenge wa Rusiga mu karere ka Rulindo, aravuga ko ahangayikishijwe n’inzu ye yasenywe n’imodoka yayigonze, ubwo yataga umuhanda igeragezaga guca ku yindi.
Iyo nzu ya Mukankundiye yendaga kuzura, yasenyutse igice cy’imbere, ku ruhande ndetse n’inkuta z’imbere mu nzu, ku buryo byasubije inyuma cyane ubwubatsi bwe ndetse n’ubucuruzi yifuzaga kuyikoreramo.
Kuri uyu wa gatatu tariki 17/05/2012, Mukankundiye yitabaje inzego zishinzwe umutekano, kugira ngo arebe ko zamukemurira ikibazo, maze akishyurwa mu maguru mashya, kugira ngo asane imvura itaragusha igice gisigaye.
Ati: “Ntabwo uwangongeye yigeze anyegera ngo tuvugane. Iyo yemera kunsanira ntabwo nari kwirirwa njyana ikirego mu nzego zishinzwe umutekano”.
Iki kifuzo ntabwo akibona kimwe na Uwimana Ferdinand, ufite imodoka yagonze iyi nzu, kuko avuga ko afite ubwishingizi bwo gusana ibyo imodoka ye yakwangiza, bityo akaba abona ko uburyo ikibazo kizakemuka busobanutse.
Ati: “Imodoka yanjye ifite ubwishingizi bwa CORAR. Ubu ndi gushaka impapuro zose, kugira ngo CORAR ibe yakwishyura inzu yangijwe n’imodoka yanjye”.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|