Agahigo: YouTube ya Kigali Today imaze kurebwa inshuro zisaga Miliyoni ijana
Mu mezi atandatu ashize, YouTube ya Kigali Today yabashije gukuba kabiri umubare w’inshuro yarebwe, aho ku wa Kane tariki ya 21 Mutarama 2021, yujuje inshuro zisaga Miliyoni ijana (101,449,143 views).
Imibare igaragaza kandi ko YouTube ya Kigali Today, ari wo muyoboro warebwe n’abantu benshi kurusha indi miyoboro y’ibitangazamakuru byo mu Rwanda.
Kugera ubu, YouTube ya Kigali Today imaze kugira abayiyandikishijeho (Subscribers) barenga ibihumbi magana ane (409,883) ikaba imaze kurebwa amasaha asaga miliyoni eshanu (5.2M).
Mu kiganiro n’abashinzwe gufata, gutunganya no gushyira amashusho mbarankuru ya Kigali Today kuri YouTube, batubwiye icyo kurebwa n’abantu benshi bivuze n’inyungu zirimo.
Richard Kwizera, ushinzwe gufata amashusho no kuyatunganya mbere y’uko ajya kuri shene ya YouTube yagize ati “Icyo bivuze ni uko akazi dukora karashimwa, inkuru dukora cyangwa ama video dushyira kuri YouTube ubona afite ireme kandi abantu baba bayakeneye. Ibyo bigaragarira mu buryo dusurwa kuko biba bifitiye akamaro ndetse bifasha n’abaturage.”
Yakomeje agira ati “Ndizera ko ubu Abanyarwanda cyane cyane abashoramari, biboneye urubuga rwa Nyarwo rwo gushoraho amafaranga, kugira ngo ibikorwa byabo byamamare ku isi hose bibungure”.
Roger Marc Rutindukanamurego ukuriye ishami ry’amajwi, amafoto n’amashusho (Multimedia) mu kigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today Ltd, avuga ko batunganya amashusho atandukanye higanjemo ay’imyidagaduro, gahunda zitandukanye z’igihugu, ICT, ubuzima, izigisha abantu kwita ku buzima bwabo n’izindi.
Yagize ati “ Kuba tugeze kuri izi miliyoni zirenga 100, biduteye ishyaka ryo gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo tubashe guhanga ibishya byinshi bizadufasha guhaza n’izindi miliyoni zitaraza.”
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Today Ltd, Jean Charles Kanamugire, yashimiye abafatanyabikorwa, abakunda ibyo Kigali Today Ltd ikora ndetse n’abandi bakozi bose muri rusange, kubera uruhare rwabo rukomeye rutuma ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today kigera aho kigeze ubu.
Ati “Abantu basaga Miliyoni ijana kuri youtube y’Itangazamakuru, ntibyakunda tutabafite mukwiriye gushimirwa, Ndabafana”.
Uyu munsi YouTube channel ya @kigalitoday yujuje views #100M ndashima cyane @placidemagambo @Muzungu4 @BernardMutijima @SesongaJr @FulKwizera @rutindukanamure @Gasana_M #Salomo, #Fiston n'abakunzi bacu bose. Izi views kuri channel y'amakuru ntizaboneka tutabafite. Ndabafana🥰🎶🙏 pic.twitter.com/xG5EdLlwAy
— Charles Kanamugire (@jckanam) January 21, 2021
Uramutse utarasura Umuyoboro wa Kigali Today kuri YouTube, ntabwo ari ibintu bigoye na buhoro, ni ugufungura YouTube ukandikamo Kigali Today mu magambo atandukanye. Niba kandi hari videwo igushimishije, ntukazuyaze gukanda ku kiganza gifite igikumwe kireba hejuru, no kuri ‘share’ cyangwa ‘partager’ kugira ngo usangize n’abandi ibyo byiza.
Uramutse kandi ufite ibyo ushaka kumenyekanisha bikagera kuri benshi, wagana ikigo cya Kigali Today Ltd kikabikumenyekanishiriza biciye ku bitangazamakuru byacyo birimo Urubuga rwa Interineti www.kigalitoday.com rwandika amakuru mu Kinyarwanda. Hari na www.ktpress.rw rwandika mu Cyongereza, hakaba na KT Radio igera hose mu gihugu no hanze yacyo (www.ktradio.rw).
Iki kigo cy’itangazamakuru kimenyekanisha n’ibyo abantu bakora biciye mu mafoto meza n’amashusho (Videos) afatanye ubuhanga n’ubunyamwuga.
Uru ni urutonde rw’amavidewo atanu ya mbere yaciye agahigo mu gusurwa kuruta ayaci kuri YouTube ya Kigali Today
Ohereza igitekerezo
|
Mukomeze akazi keza ariko mureke kuryama cyane. Ukurikije team y’inararibonye mufite ntimwagakwiye kuba mufite subscribers 409k gusa, mwaradohotse kuko channels nyinshi zatangiye nyuma yanyu ziri kubegera cyane no kubasiga. Mwongere muturyohereze nka kera