ACP Lynder Nkuranga yahawe kuyobora Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka
Yanditswe na
Jean Claude Munyantore
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize ACP Lynder Nkuranga, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, akaba asimbuye kuri uwo mwanya Lt Col François Regis Gatarayiha.
Izo nshingano ACP Lynder Nkuranga yazihawe kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021, hanyuma Col Jean Paul Nyirubutama agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iperereza n’Umutekano byo hanze y’Igihugu mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.
Ohereza igitekerezo
|