Abiga mu ishuri rikuru rya Gisirikare basobanuriwe iby’urugamba rwo kubohora Igihugu

Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare (RDFSCSC), icyiciro cya 13, batangiye urugendoshuri rugamije kwiga no gusobanukirwa uko Ingabo zahoze ari iza RPA, zatangiye urugamba rwo kubohora Igihugu.

Uru rugendoshuri, rwatangiye ku ya 15 rukazageza ku ya 19 Mata 2025, rwahereye ku mupaka wa Kagitumba, aho aba banyeshuri bahawe ibisobanuro birambuye n’abasirikare bakuru barimo aba Jenerali mu Ngaboz’u Rwanda (RDF) ndetse n’abandi bagize uruhare mu rugamba rwa RPA rwo kubohora Igihugu.

Ibiganiro bagejejweho bigamije kubaha ubumenyi bwimbitse, haba mu bikorwa ndetse no mu mayeri atandukanye yaranze Ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Intego y’uru rugendoshuri, ni ugusesengura no gukora ubushakashatsi ku ntambara z’ingenzi FPR/RPA yarwanye mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora, hibandwa ku kuntu urugamba rwateguwe mu buryo bunoze no mu bikorwa, ndetse no mu buryo bwa tekinike, kugira ngo bahakure amasomo y’ingirakamaro.

Uru rugendo kandi rukurikira izindi zanyuze mu nzira y’Uturere turimo Umutara, Byumba, Ruhengeri, Kigali, ndetse no mu Ntara y’Amajyepfo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka