Abepiskopi Gatolika basabye u Burundi gufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda
Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda n’ab’u Burundi, bibumbiye mu Ihuriro ACOREB bagaragaje ko bababajwe no kuba imipaka yo ku butaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ifunze, basaba ko hakorwa ibishoboka igafungurwa Abarundi n’Abanyarwanda bakongera kugenderana kuko ari abavandimwe. Babivugiye mu nama isanzwe ibahuza, yateraniye i Kibungo tariki 30 Werurwe 2025 kugera tariki 1 Mata 2025.

Mu Itangazo risoza iyi Nama, Abepiskopi bagize bati "Tubabajwe no kuba kugera ubu imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi ifunze. Twishimiye ko hari ibyatangiye gukorwa kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byombi wongere kubaho. Turasaba abayobozi gukoresha inzira y’amahoro na dipolomasi maze urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rukongera gushoboka."
Karidinali Antoine Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Visi Perezida wa ACOREB, yasabye abakiristu gukomeza kugaragaza ubuvandimwe kugira ngo bibere n’urugero abafata ibyemezo. Yagize ati "Abanyanyarwanda n’Abarundi dusanzwe turi Abavandimwe. Turasaba ko imipaka yafungurwa abantu bagashobora gusabana, guhahirana no gusurana. Kristu araduhuza, kubishimangira rero no kubibera abahamya ni byo bituma n’inzego zibishinzwe, zizagenda zikuraho inzitizi zihari zibuza abantu gusabana no gukora".

Musenyeri Bonaventure Nahimana, Arikiyepiskopi wa Gitega, akaba na Perezida wa ACOREB, yagaragaje ko Abepiskopi bafashe iya mbere ngo babere u Rwanda n’u Burundi urugero rw’ubuvandimwe budatana buhuza ibihugu byombi.
Yagize ati "Icyo twama dushyigikiye ni uko Abarundi n’Abanyarwanda turi abavukanyi, turi ababanyi turi abazimyamuriro kuva na kera. Ku ruhande rwa Ecclesia murabizi ko no mu ntango u Burundi n’u Rwanda byari bigize Vicariat imwe yitwa Kivu. Dutwarwa n’Umwepiskopi umwe wari i Kabgayi. Aho turonkeye ukwikukira hakaba Inama z’Abepiskopi hamaze igihe kinini hari Inama imwe y’Abepiskopi b’u Rwanda n’u Burundi. Gushika mu mwaka wa 1980. Nyuma Inama z’Abepiskopi zaje kuba ebyiri ariko Abepiskopi bariho icyo gihe, bagira bati ’Ko twari dusanganywe ubumwe n’ubucuti, dusangiye byinshi: ururimi, umuco, imigenzo, ni byiza ko twagira Inama iduhuza, iyo nama ikama ikorana kabiri mu mwaka."

Yakomeje avuga ko n’ubwo mu myaka iheruka byagiye bibagora guhura bitewe no gufungwa kw’imipaka ihuza u Rwanda n’u Burundi, batigeze bacika intege kuko bakomeje gukora uko bashoboye kugira ngo bagaragaze ukwemera kandi bagaragaze ko hagati y’abakristu nta bibazo bafitanye kandi ko Kiliziya ishyize imbere umubano mwiza no gusangira ibikorwa.
Iyi nkuru dukesha Ikinyamakuru Kinyamateka ivuga ko Musenyeri Nahimana yasabye abayobozi b’ u Rwanda n’u Burundi gukora ibishoboka kugira ngo imipaka ifungurwe bityo abantu bashobore kongera kugendererana nk’uko byahoze.
Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi mu Rwanda no mu Burundi ryashinzwe tariki 6 Kamena 1981. Iri huriro riterana kabiri mu mwaka. Ihuriro riheruka rikaba ryarabereye i Bujumbura muri Werurwe 2024.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|