Abayobozi n’abanyeshuri baturutse mu ishuri rya gisirikare rya Zambia bari mu ruzinduko mu Rwanda

Intumwa zigizwe n’abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bagera kuri 20 baturutse mu ishuri rya gisirikare rya Zambia Defence Services Command and College College, bari mu ruzinduko rw’icyumweru mu Rwanda, basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda.

Izi ntumwa zasuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura kuri uyu wa mbere tariki 2 Ukwakira 2023, aho zari ziyobowe na Col CM Munachilemba.

Ku cyicaro cya RDF, bakiriwe n’Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga abasobanuriye byimbitse ku miterere ya RDF, Uruhare rwayo mu iterambere ry’igihugu, ibikorwa byayo bigamije gushyira hamwe ndetse n’urugendo rwayianishije ku mpinduka.

Col CM Munachilemba yashimangiye ko urugendo rwabo mu Rwanda rugamije guha abanyeshuri uburambe bufatika ku mu byo biga ndetse bakabasha no kubigereranya n’ibindi bihugu.

Ati: “Ibi bizadufasha kugira ngo tubone uko twateza imbere gahunda zacu zijyanye n’integanyanyigisho bikajyana n’imibereho myiza y’igihugu cyacu”.

Yakomeje avuga ko mu gihe ibikorwa byabo byibanda ku mahoro mu karere muri Afurika, ariko icyo bo biteze muri uru ruzinduko ari inyungu ahanini bazigira ku bunararibonye bw’u Rwanda ku bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Aba banyeshuri n’abayobozi babo muri uru ruzinduko, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ndetse n’Ingoro y’amateka yo guhagarika jenocide iherereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amatekegeko y’U Rwanda.

Izi ntumwa zizasura kandi Ikigo cy’Imari cyo kuzigama no kuguriza (Zigama CSS), Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), Ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, Ishuri Rikuru rya gisirikare ndetse n’ibindi bigo bitandukanye bya Leta n’iby’abikorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka