Abayobozi barasabwa gutekereza bishyira mu mwanya w’abaturage
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arasaba abayobozi by’umwihariko abo mu nzego z’ibanze, kwishyira mu mwanya w’abaturage iyo batekereza, kuko aribo bakorera kandi bashinzwe gufasha.
Minisitiri Gatabazi yabigarutseho ubwo yahuraga n’abayobozi batandukanye bo mu nzego z’ibanze barimo ab’Uturere, Imirenge, Abajyanama ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’inzego z’ibanze, mu Nteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yabaye tariki 06 Ukwakira 2022.
Minisitiri Gatabazi yanakomoje ku bayobozi bafata ibyemezo bigayitse, birimo ibibuza abaturage gusana inzu zabo, kandi hari igihe haba impamvu ishobora gutuma hakenerwa gusana byihuse.
Yagize ati “Umuntu niba urugi rwahirimye, ubundi ajya gusaba uburenganzira bwo gushyiraho urugi gute? Urugi ruvuye ku nzu y’iwawe uri Mayor, wajya gusaba uburenganzira bwo kurushyiraho? Ibati rigiye ujya kwandika kugira ngo ushyireho irindi, imvura izakunyagira utegereje kubona icyangombwa cya Mayor”.
Akomeza agira ati “Abantu bagakomeza ibintu, kandi muri uko gukomeza ibintu, niho havamo ruswa, wa muntu ibati ryagiye, kubanza kwandika, imvura iramunyangira, nibatinda kumuha uburenganzira arajya gushaka uwo aha akantu, kugira ngo amuhe uburenganzira. Nimwicare murebe niba ari n’amategeko agoranye akosoke”.
Ibi kandi birajyana n’ahantu hateganyirijwe kujya ibikorwa remezo runaka, ariko hataramenyekana igihe bizahashyirirwa, abahatuye bakarinda basenyukirwaho n’inzu, badafite uburenganzira bwo kuzisana, kubera ko hari ibyahateganyirijwe, ari naho Minisitiri Gatabazi ahera asaba abayobozi kujya bishyira mu mwanya w’abaturage.
Ati “Ndagira ngo mbisabire bayobozi, mu mitekerereze yacu ya buri munsi, tujye tujya mu mwanya w’umuturage, wa wundi wabuze ibyo byose, kuko twebwe nk’abayobozi serivisi zose dushaka turazibona, ariko umuturage ukeneye gukora kugira ngo ashobore kwiteza imbere, iyo serivisi ayibuze ntwabo ubibara wowe, ntabwo ubishyira mu gipimo”.
Akomeza agira ati “Umuntu arashaka icyangombwa cyo kugira ngo ashakire umwana Pasiporo, icyo kubaka, icyo kugira ngo ahinduze amazina, arakibuze, uko umukerereza hari ibintu byinshi atakaza. Yashakaga kujya gushaka inguzanyo muri banki kugira ngo yubake, asohore amafaranga ajye mu baturage, uko utamuha ibyangombwa, ni nako amafaranga adasohoka, abaturage bawe baba abashomeri, ni nako inzara ibica, ibyo byose mubitekereze murebe uburemere biba bifite”.
Abayobozi mu nzego z’ibanze bavuga ko bagiye kurushaho guharanira ko umuturage ahabwa serivisi nziza, nk’uko nabo iyo bagiye kuyaka bakwishimira ko bayiboneye igihe.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Christopher Nkunsi yagize ati “Icyo tugiye gukora kandi dusanzwe dukora, ni uko duharanira ko umuturage ahabwa serivisi, nk’uko nanjye iyo ngiye kuyaka nishimira ko nyibonye ku gihe. Ibyo rero mu by’ukuri byihutisha iterambere, kuko iyo yatse serivisi akayibona, hari ibyo aba ayikeneyemo bigakemuka”.
Ohereza igitekerezo
|
muravuga ariko ikibazo wagirango ntamatwi abayobozi bamwe bagira uzi kugirango umuturage asabe icyangombwa cyo kubaka igikoni agirango areke gucana munzu akamara amezi namezi acyirukaho byarangira ngo jyagushaka abagukorera plan cadastrale koko igikoni ugasanga abayikora baramuca ibihumbi 300000 kandi wenda icyo yenda kubaka ntanibihumbi magana abiri cyatwara rtwose service yibyangombwa byubutaka murebe uko yakoroshywa kuko birakabije pe abayobozi babigize igiti kitarandurwa