Abayobozi b’ingabo z’u Rwanda n’iza Kongo bari mu biganiro i Goma
Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, hamwe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Lt.Gen. Charles Kayonga, kuri uyu wa kane barahurira n’abayobozi b’ingabo za Kongo mu mujyi wa Goma kugira ngo baganire ku mutekano mucye urangwa mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Biteganyijwe ko aba bayobozi barebera hamwe ibimenyetso Kongo iheraho ishinja u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kongo cyane ko na raporo yashyizwe ahagaragara n’impugucye z’Umuryango w’Abibumbye itigeze igaragaza uruhare rw’u Rwanda mu ntambara ibera muri Kongo.
Iyi nama ije ikurikiye iyo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yagiriye Kinshasa ndetse n’intumwa za RDC zigeze kuza mu Rwanda mu kwezi gushize.
U Rwanda rukomeje kugira ubushake bwo gufasha Kongo gucyemura ikibazo cy’umutekano mucye ifite no kugaragaza ko nta ruhare rufite mu ntambara ibera muri iki gihugu; nk’uko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, yabitangarije The New Times.
Intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo yatumye bamwe mu basirikare ba Kongo n’abaturage bagira urwango ku Banyarwanda n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda. Hari Abanyarwanda 11 bahohotewe n’ingabo za Kongo bashinjwa kujya gufasha umutwe wa M23 kandi bari basanzwe bakorera akazi i Goma.
Ubushacye u Rwanda rufite mu kugaragaza aho ruhagaze mu ntambara ibera muri Kongo bishobora gukuraho urwango bamwe mu baturage ba Kongo bafitiye Abanyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda maze Leta ya Kongo ikumva uruhare rwayo mu gucyemura ikibazo ifite.
Ibinyamakuru byandikirwa muri Kongo byanditse ko icyo Leta ya Kongo iheraho ishinja u Rwanda ari uko umutwe wa M23 ukomeza kugira ingufu kandi ingabo za Leta zarawambuye toni 25 z’intwaro.
Abagize umutwe wa M23 bavuga ko barwanya Leta kubera ko itubahirije ibyo yemeye ubwo abasirikare bahoze mu mutwe wa CNDP binjizwaga mu gisirikare cya Leta ya Kongo.
Kongo ishinjwa gucumbikira imitwe yitwaza intwaro ihungabanya umutekano mu karere nka FDLR ndetse no kudakemura ikibazo cy’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda batuye mu burasirazuba bwa Kongo bahohoterwa none bakaba barahungiye mu bihugu bitandukanye mu karere.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ariko se koko banyarwanda ubu congo ntiturenganya ishinja u rwanda guha intwaro M23 no kubaha abasirikare babarwanirira? sinzi niba abasoma amakuru tubyumva kimwe ariko kuvuga ko u rwanda rutanga intwari n’ingabo ni ukurenganya.
Ntaganda na M23 bari abasirikare ba Congo kandi basanzwe bafite intwaro nyinshgi cyane ko kano gace kari karagenewe intwaro nyinshi hafi 1/3 z’igihugu mu mutwe wa Amani leo wo kurwanya FDLR izo inyinshi zararagishijwe kandi ntaganda niwe waziyobora ubwo se barumva yabura intwaro? naho ingabo nibamenye ko M23 yabanje kwitegura kandi naho iri hari abasore ikindi biyongera buri munsi bava mu gisirikare cya leta nko muri icyi cyumweri aba colonel 5, abamajoro ndetse n’abasirikare bato 170 bavuye muri leta bajya M23 ubwose abo ni u rwanda rubohereje nyamara rwanda urarengana natwe tukakwishima hejuru.
kigali today muzadushakire raporo irimo ibirego barega u rwanda turebe rwose kuko akeshi harimo ibinyobwa