Abaturiye Stade Amahoro bahawe amezi abiri yo kugaragaza uko bazavugurura inyubako zabo

Mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa by’iterambere by’umwihariko mu duce tw’icyitegererezo mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bw’uwo Mujyi, bwasabye abatuye mu nkengero za Stade amahoro bagera kuri 52, kugaragaza imishinga ijyanye no kuvugurura inyubako zabo, bakayigaragaza mu gihe kitarenze amezi abiri.

Kamwe mu duce turi mu nkengero za Sitade Amahoro karimo inzu zigomba kuvugururwa
Kamwe mu duce turi mu nkengero za Sitade Amahoro karimo inzu zigomba kuvugururwa

Ubusanzwe Sitade Amahoro ikikijwe n’amazu ageretse mu buryo buciriritse n’andi mato, amenshi akaba ari ayagiye yubakwa mu bihe byo hambere, ku buryo yari ajyanye n’aho iterambere ry’icyo gihe ryari rigeze.

Abasabwa ibi ni abahatuye cyangwa bahakorera ariko bari ku rwego rudahuje n’uko hakagombye kuba hameze hakurikijwe igishushanyo mbonera, bakaba basabwa gukorera ubucuruzi bwabo ku rwego rwiza, bujuje ibyo basabwa, mu gihe abahafite inyubako zo guturamo zitajyanye n’igihe, harimo abasabwa kuvugurura cyangwa kubaka izindi nshya bitewe n’izihari.

Ni igikorwa ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko kigomba gukorwa mu gihe cy’amezi abiri, abandikiwe bakaba bamaze gutekereza no gutanga imishinga y’ibyo bateganya kuhakorera bijyanye n’ibisabwa.

Ku rundi ruhande ariko, abahawe amabaruwa abasaba kwerekana imishinga bazahakorera, bavuga ko icyemezo cyafashwe kigiye gutuma bagurisha amazu yabo, kubera ko nta bushobozi bafite bujyanye n’ibyo basabwa kandi mu gihe gito.

Umwe muri bo ati “Bagatanze nibura igihe cy’umwaka tukitegura, umuntu agashaka aho kwerekeza, abashaka abakiriya bakabashaka bakabagurira, ariko ntabwo ari ikintu cyo guhita wihutira ngo mu mezi abiri abantu babe bagiye.”

Mugenzi we ati “Etage zigeze kuri zirindwi ntabwo abantu twese dufite ubushobozi bwo kuzubaka, kandi mbere y’uko Perezida arahira bari batubwiye ngo tuvugurure, tujya kwaka inguzanyo muri banki, nta muntu urageza no ku mezi ane arimo kwishyura banki, kandi ni bo bategetse ngo muvugurure, muhindure ibisenge, muhindure inzugi, tugura amabati mashya, twaka inguzanyo, nyuma y’amezi ane ngo musenye, ibyo ni ibihombo barimo kuduteza.”

Aba na bagenzi babo bahafite ibikorwa bifuza ko bahabwa nibura igihe kigera ku mwaka, kugira ngo bitegure neza, ku buryo udashoboye kubaka aba yamaze kubona uko ahagurisha uko abyifuza.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko abandikiwe basabwe kwerekana imishinga mu gihe cy’amezi abiri, ari ukwerekana no gutanga imishinga y’ibikorwa bazahakorera gusa, kuko ntawigeze asabwa guhita atangira kubaka cyangwa kuvugurura ngo abe yarangije ibikorwa mu mezi abiri.

Ahubatse Stade Amahoro na BK Arena, ndetse harimo kubakwa n'ibindi bikorwa bya siporo, hashyizwe mu hantu h'icyitegererezo ku buryo n'inyubako zihakikije zigomba kuba zijyanye n'igihe
Ahubatse Stade Amahoro na BK Arena, ndetse harimo kubakwa n’ibindi bikorwa bya siporo, hashyizwe mu hantu h’icyitegererezo ku buryo n’inyubako zihakikije zigomba kuba zijyanye n’igihe

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko abahawe amabaruwa ari 52, kandi ko ibikorwa bisabwa kuzakorwa bitandukanye bitewe n’aho umuntu afite ikibanza, kuko uwegereye umuhanda munini adasabwa bimwe n’ababifite ahandi.

Ati “Ni ukuvuga ngo ahegereye umuhanda cyane hari ibihasabwa, ni wa muntu ugomba kubaka amazu agerekeranye, kandi hasi hakabanza inzu z’ubucuruzi, hejuru hakaba hakurikira izo guturamo cyangwa izo gukoreramo ibindi bintu, bitewe na gahunda yerekanye uko imeze.”

Yungamo ati “Iyo utangiye kugenda uva ku muhanda wigira inyuma, ibyo bigenda bihinduka bitewe n’aho ugeze, ariko icy’ingenzi ni kimwe, ni uko iyo tuvuze ahantu h’icyitegererezo, ubundi hatangirana n’ahegereye imihanda minini.”

Abagaragaza imbogamizi z’uko badashobora kubona ubushobozi bw’ibisabwa, bagirwa inama yo kwegera ubuyobozi bigashakirwa umurongo kuko nta gishobora kubuza imyanzuro yafashwe gushyirwa mu bikorwa.

Emma Claudine Ati “Niba wowe ufite ibibazo egera ubuyobozi ububwire ibibazo ufite, hanyuma murebere hamwe icyo gukora, ariko kiganisha ku gushyira wa mwanzuro mu bikorwa, kuko iyo ari ahantu h’icyitegererezo byanze bikunze wa mwanzuro ugomba gushyirwa mu bikorwa, ahubwo hakurikijwe imbogamizi ufite, ni gute ushobora gukorana n’ubuyobozi mukarebera hamwe igisubizo, ariko kituganisha ku gushyira wa mwanzuro mu bikorwa byanze bikunze, kuko ugomba gushyirwa mu bikorwa.”

Abatazabasha kujyana n’iterambere rihateganyirizwa, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko badakwiye kumva ko basigaye inyuma cyangwa se batabona ahandi baba muri Kigali, kuko bagomba gutekereza uko bahagurisha bagahitamo ahandi bifuza kwimukira bitewe n’ubushobozi bwabo.

Ugendeye ku mikoro ya benshi mu batuye muri ako gace, ukareba n’ibyo barimo gusabwa gukora, bigaragara ko mu gihe kiri imbere abahatuye bazaba batagihari, kuko abenshi batangiye gushaka abagura ubutaka bwabo ku giciro kinini, mu gihe hari n’abategereje kureba ikizakurikiraho igihe bazaba batatanze imishinga basabwa gutanga mu gihe kitarenze amezi abiri bahawe, uhereye mu mpera za Nzeri 2024.

Hari abatangiye kuzamura amazu maremare ajyanye n'ibisabwa muri ako gace
Hari abatangiye kuzamura amazu maremare ajyanye n’ibisabwa muri ako gace
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka