Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Busanza barasaba kwagurirwa isoko

Abaturage bimuwe Kangondo muri Nyarutarama bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Kanombe, barasaba ko bakwagurirwa isoko ry’ubucuruzi kugira ngo babashe kubona imyanya yo gukoreraho bibafashe gutunga imiryango yabo.

Abatujwe mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Busanza barasaba kwagurirwa isoko
Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Busanza barasaba kwagurirwa isoko

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’abatujwe muri uyu mudugudu, bagaragaje bimwe mu bibazo bifuza ko Leta yabakemurira birimo n’isoko ryo gucururizamo rito bakifuza ko ryakwagurwa.

Perezida w’abacururiza muri iri soko, Ntahompagaze Aloys avuga ko bubakiwe isoko rito ugereranyije n’abakeneye kurikoreramo kugira ngo babashe gutunga imiryango yabo.

Ati “Twifuza ko baryagura ubundi bakanariha amarembo abiri ntirigire irembo rimwe kuko nabyo usanga bibangamye kubera ko aho binjirira ari naho basohokera”.

Isoko rikoreramo abatujwe muri uyu mudugudu ni rito bakifuza ko ryagurwa
Isoko rikoreramo abatujwe muri uyu mudugudu ni rito bakifuza ko ryagurwa

Ikibazo cy’isoko arihuriyeho na bagenzi be barimo Mukarutesi Beata, wifuza kubonamo umwanya agacuruza akabasha gutunga umuryango we.

Ati “Abenshi kuko nta kazi bagira usanga bisaba gushakisha, baramutse baguye iri soko bishobora kudufasha kubona aho ducururiza tugakomeza kwiteza imbere”.

Ikindi bifuza ni ukongererwa ubwiherero bwo hanze kuko iyo amazi yabuze usanga bubabana buke ugereranyije n’ababukoresha.

Nubwo bifuza gukemurirwa ibyo bibazo abatujwe muri uyu mudugudu banashimira Leta kuko nyuma yo gukurwa ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga ubu babayeho batekanye.

Abatuye muri uyu mudugudu bakora ubucuruzi buciriritse
Abatuye muri uyu mudugudu bakora ubucuruzi buciriritse

Ikindi bashimira Leta nuko uwahawemo inzu nk’ingurane y’aho yari atuye yemerewe no kuyigurisha akajya gushaka ahandi hantu hagutse yatuza umuryango we munini igihe abona ko aho yahawe ari hato ugereranyije n’umuryango we.

Sengabo Florien aganira na Kigali Today, yasobanuye ko abatujwe muri uyu mudugudu bari mu byiciro bibiri harimo abahawe inzu hagenwe agaciro k’aho bari batuye ikaba ingurane ku mutungo we habanje gukorwa igenagaciro, uwo aba afite uburenganzira busesuye bwo kuba yayigurisha cyangwa akayikodesha.

Ati “Niyo mpamvu harimo inzu ifite icyumba kimwe, bibiri ndetse na bitatu hagendewe ku gaciro k’umutungo umuntu yari afite”.

Bifuza ko iri soko ryagurwa n'abandi bakabonamo ibibanza
Bifuza ko iri soko ryagurwa n’abandi bakabonamo ibibanza

Ku bahawe inzu batishoboye abo ntibemerewe kuzikodesha no kuzigurisha kuko nta bundi bushobozi baba bafite bwo kubona ahandi ho gutura.

Emma Claudine Ntirenganya, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ikibazo cy’isoko rito bakizi kandi bagiye kureba uko bagikoraho kigakemuka.

Ati “Ni byo koko isoko ryo muri uriya mudugudu ni rito kuko ryubakwa ntabwo hari hazwi uburyo abatujwe muri uriya mudugudu bazashakamo imibereho ariko Leta igiye kugira icyo ibikoraho kugira ngo ryagurwe”.

Bifuza kandi no kubakirwa ubwiherero bwo hanze kuko ubuhari budahagije
Bifuza kandi no kubakirwa ubwiherero bwo hanze kuko ubuhari budahagije

Emma Claudine avuga ko nk’ahantu hashyashya, abahatujwe batari kubura ibibazo bito bito bahura na byo, akavuga ko ibyoroheje baba bakwiye kugenda na bo bishakamo ibisubizo ariko ibisaba ko Leta ibunganira nabyo bigakorwa.

Kuri ubu mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama, mu Busanza mu Murenge wa Kanombe huzuye andi mazu 51 agiye gutuzwamo abatishoboye bazasangamo abahatumjwe mbere basaga ibihumbi bitanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ABA batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Busanza baravuga neza, lsoko Ni ngombwa kugira ngo Bakore, ariko bazakore Urugendodhuri mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero Aho bita umudugu w’icyitegererezo wa Muhira, baganirize Abahatujwe usibye ko bitemewe ko Umuturage waho avuga ibyo bahuye nabyo kuva bahsgera, babuze ibyo Umubyeyi yabahaye, uramutse avuze uwiyita Nutekano arara amujubita bigapf’ubusa,

Ngenzi yanditse ku itariki ya: 17-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka