Abatagarutse muri Guverinoma si uko birukanywe - Perezida Kagame
Perezida w’u Rwanda yavuze ko abahoze ari Abaminisitiri muri Guverinoma yacyuye igihe bakaba batarisanze muri Guverinoma nshya yarahiye kuri uyu wa mbere 19 Kanama 2024, bitavuze ko birukanywe.
Perezida Kagame ati “Ntabwo ari ukwirukanwa, iyo ari ukwirukanwa na byo birakorwa kuko hari abo umuntu yirukana baba bakoze amakosa bigatuma birukanwa. Njye nabyita guhindurirwa imirimo. Ubwo igihe cyabo nikigera iyo mirimo izagaragara.”
Nyuma yo kwakira indahiro z’abagize Guverinoma nshya, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yanabagiriye inama ababwira ko kuva muri manda imwe bajya mu yindi atari nka kwakundi umuntu akanda azimya cyangwa yatsa.
Perezida Kagame yagize ati “Iteka iyo impinduka nk’izi zibaye, ni ukuvuga ngo manda imwe irangiye tugiye mu yindi, narabivuze ubushize muri iyi nteko na none twakira abadepite, ntabwo ari switch off switch on business as usual. Ntabwo ari byo. Njye uko mbyumva, ni ukuvuga ngo hari ibyo twakoze ubushize byagenze neza, hari ibitarageze neza, byose tubishyira hamwe ukabisuzuma ukavuga ngo noneho ubu tugiye gukora iki? Dute? Ku buryo twarushaho gukora neza.”
Guverinoma nshya yinjiyemo amaraso mashya, kuko muri 21 harimo batatu batari basanzwemo, barimo uw’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi na Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema.
Abaminisitiri batagarutse muri guverinoma nshya ni Mimosa Aurore Munyangaju wari Minisitre wa Siporo, na Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze wayoboraga Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB narwo rwahawe umuyobozi mushya ari we Dr Doris Uwicyeza Picard nawe umaze kurahira mu kanya kashize.
Ohereza igitekerezo
|