Abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku mavuriro bafashijwe kwegera abaturage
Mu rwego rwo gufasha abakozi bashinzwe gukurikirana ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku bigo nderabuzima kurushaho kwegera abaturage, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ndetse n’Umuryango Interpeace Rwanda batanze moto 39 ku bigo nderabuzima byo mu turere dutanu.
Izo moto zatanzwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, zizahabwa abakozi bashinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku bigo nderabuzima, mu rwego rwo kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kubegereza serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe.
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Darius Gishoma, avuga ko ubusanzwe kuva ku bitaro by’uturere, ibya Kaminuza ndetse n’ibigo nderabuzima, hasanzwe hari abakozi bashinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, ariko bikaba bibagora kwegera abaturage mu midugudu no mu tugari.
Agira ati “Izi moto zigiye gufasha abakorera ku bigo nderabuzima, bamanuke begere abaturage cyane, babagezeho serivisi zirimo kubapima, kubaha amakuru, no gufasha abajyanama b’ubuzima n’abakorerabushake ba Interpeace, bigamije kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe”.
Izi moto zashyikirijwe abayobozi b’ibitaro by’uturere, ariko zikazahita zoherezwa mu bigo nderabuzima biri muri utwo turere bisanzwe bikorana n’Umuryango Interpeace.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu, Dr. Mukantwaza Pierette, avuga ko Nyabihu ari Akarere kagizwe ahanini n’imisozi miremire, kugera ku baturage bitorohera abakozi bashinzwe ubuzima bwo mu mutwe.
Ati “Hari n’igihe abaturage baduhamagara batabashijekuza ku bitaro, bigasaba ko tubasanga aho bari, hari n’ababa bafata imiti ariko batayifata uko bikwiye, na bo bikaba ngombwa ko tubasanga aho batuye. Izi moto rero zizadufasha kugira ngo abakozi babashe kubageraho byoroshye”.
Umuyobozi wa Interpeace Rwanda, Frank Kayitare, agaragaza ko mu bushakashatsi bakoze basanze bigora abakozi bashinzwe gukurikirana ubuzima bwo mu mutwe ku bigo nderabuzima kugera ku bagenerwabikorwa, ndetse basanga hari n’ikibazo cy’ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe burikiri hasi mu giturage.
Uyu muyobozi kandi avuga ko basanze ubushozbozi bw’ibigo nderabuzima bwo kubasha kugera ku baturage bukiri buke, ari yo mpamvu hatekerejwe gutanga izi moto ngo zifashe abakozi bo kwa muganga kugera ku baturage baganire na bo, kugira ngo niba hari ufite ikibazo amenyekane vuba afashwe.
Ati “Twifuza ko mu gihe habaye inteko z’abaturage ndetse n’ibindi bikorwa bihuriza hamwe abaturage, aba bashinzwe ubuzima bwo mu mutwe bakwiye kwitabira, kugira ngo baganirize abaturage ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bamenye uko bakwitwara mu gihe hari ugize ikibazo, aho yabariza ubufasha n’ibindi”.
Moto zatanzwe ni izo mu bwooko bwa Yamaha AG 125, zikaba zarabonetse ku bufatanye na Leta ya Suede binyuze muri Interpeace. Hamwe n’ibikoresho biziherekeje birimo ingofero zabugenewe (Casques), uturindantoki (gloves) ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bizabafasha mu kazi, byatwaye hafi miliyoni 300 z’mafaranga y’u Rwanda.
Zigomba gushyikirizwa ibigo nderabuzima byo mu Turere twa Musanze, Nyamagabe, Ngoma, Nyagatare na Nyabihu.
Ohereza igitekerezo
|