Abashinzwe amasoko ya Leta baravugwaho guhisha amakuru bigakurura ruswa

Isesengura ku itangwa ry’Amasoko ya Leta ryakozwe n’Umuryango Transparency International Rwanda, rigaragaza ko inzego zishinzwe itangwa ry’amasoko ya Leta zitabwira abantu ko hari isoko runaka ririmo gupiganirwa, kugira ngo abayobozi n’abandi bakozi ba Leta biheshe ayo masoko cyangwa bahabwe ruswa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TIR, Apollinaire Mupiganyi
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TIR, Apollinaire Mupiganyi

Iryo sesengura ryatangajwe ku wa 19 Ukuboza 2024, rivuga ko ibigo by’abikorera bihabwa amakuru ahagije ku itangwa ry’amasoko ya Leta mu Rwanda bitarenga 8.55%, bikaba ahanini ngo ari iby’abayobozi cyangwa abakozi bashinzwe gutanga amasoko.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, avuga ko ingengo y’Imari ya Leta irenga 52% ikoreshwa binyuze mu itangwa ry’amasoko, ariko ayo mafaranga akajya mu maboko y’abashinzwe gutanga amasoko, imiryango yabo cyangwa bamwe mu batanze ruswa.

Mupiganyi yagize ati "Muri 2021 twabonye ruswa mu bikorwa remezo, irahari kuko uwatubwiraga ko yatanze amafaranga make yari Miliyoni 100Frw, uwatanze menshi akaba yarageraga kuri Miliyoni 120Frw ya ruswa, twareba muri rusange ruswa yatanzwe mu bikorwa remezo tugasanga yarageraga kuri Miliyari 14Frw muri uwo mwaka."

Transparency International Rwanda yasesenguye Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022-2023, igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2019-2023, Leta yahombye amafaranga angana na Miliyari 1,888 hamwe na Miliyoni 444, bitewe no gutanga amasoko mu buryo butanyuze mu mucyo.

Iryo tangwa ry’amasoko rigusha Leta mu bihombo, ngo rigaragarira ahanini mu bwubatsi no kwita ku mihanda, aho ba rwiyemezamirimo bahagarika iyo mishinga itarangiye, kuko baba baratsindiye isoko badashoboye gushyira mu bikorwa amasezerano bashyizeho umukono.

Ahandi hari ibihombo ni mu bigo bishinzwe ubuvuzi, mu masoko ya kijyambere yubatswe ku mipaka y’Igihugu ndetse no mu itangwa ry’amazi n’amashanyarazi, rikorwa n’ibigo bya WASAC na REG.

Abapiganira amasoko ya Leta bagera kuri 42.22% babwiye Transparency ko harimo gukoreshwa ikimenyane, icyenewabo na ruswa kugira ngo umuntu abashe guhabwa isoko ryo gukora imirimo runaka, yaba iyo gukora imihanda, kubaka cyangwa kujya kugurira Leta ibintu bitandukanye.

Mupiganyi agira ati "Hari amategeko asaba umuntu kutivanga mu bikorwa afitemo inyungu, ariko umuyobozi runaka cyangwa umukozi uri mu kanama k’amasoko ya Leta, aba afite amakuru, yarashyizeho ikigo cye cyihariye gipiganwa muri ayo masoko, ugasanga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yashyizeho ikigo kiri mu mazina y’umugore we."

Umuryango Transparency International Rwanda uvuga ko u Rwanda rufite amanota make cyane mu gukoresha ingengo y’Imari yaganiriweho n’abaturage, aho abo baturage batamenya uburyo amafaranga yabo yakoreshejwe, nyamara biri mu byo amategeko abateganyiriza.

Francine Gatarayiha ushinzwe Ikoranabuhanga ryitwa Umucyo rinyuzwamo amakuru ku itangwa ry’amasoko ya Leta, avuga ko ubwo buryo bugomba kuba bufungukiye buri wese, ariko hakaba ibigo biba byarahejwe mu ipiganwa.

Gatarayiha agira ati "Hari uburyo dushobora gutangiira amakuru amwe n’amwe ntahite, tuvuge wenda nka sosiyete zahejwe mu masoko ya Leta, ikoranabuhanga rirazitangira ntabwo zishobora gupiganwa."

Gatarayiha avuga ko umuntu ukora mu kigo cyatanze isoko na we atemerewe gupiganwa, ariko ko mu gihe ikigo cye cyitabira ipiganwa cyanditse ku wundi muntu, iryo koranabuhanga ntabwo ribimenya, akaba ari yo mpamvu ryashyizweho kugira ngo ababibona batange amakuru ku badakwiye kwitabira iryo piganwa.

Gatarayiha avuga ko igihombo Leta igira nyuma yo gutsindira isoko kw’ibigo byapiganwe kiri hanze y’Ikoranabuhanga rya ’Umucyo’, n’ubwo isoko riba ryaratanzwe nabi rigahabwa umuntu utabishoboye.

Avuga ko urubuga rwa Umucyo ruzagera ubwo rwerekana niba habayeho ipiganwa risesuye cyangwa ritarabayeho, aho abantu bazajya bagaragaza inenge zabayeho mu itangwa ry’iryo soko, kugira ngo rihabwe ushoboye kubahiriza amasezerano ndetse n’uwatanze isoko abibazwe.

Gatarayiha agira ati" Impamvu dutangaza amasoko, ni ukugira ngo abantu bagire icyo bavuga ku byabaye."

Gatarayiha avuga ko nyuma y’uko ikoranabuhanga rya ’Umucyo’ rigiyeho, abantu babyishimiye kuko akazi ngo karimo kwihuta kandi nta mpapuro zigikoreshwa zatumaga abantu bibwa isoko bari gutsindira, n’ubwo ngo bitaragabanya ruswa ku rwego rushimishije.

Umuryango Transparency uvuga ko irimo gushaka uburyo wakorana n’Itangazamakuru n’indi miryango itari iya Leta, kugira ngo bahe ijambo umuturage ku itegurwa ry’ingengo y’Imari n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, ari na ho itangwa ry’amasoko rigaragarira, ndetse no kureba abatsindiye amasoko niba babikwiye.

Transparency isaba ko amasoko atajyanye no kugura ibikoresho byo kurinda umutekano yose akwiriye kumenyeshwa abaturage, yaba ay’ikorwa ry’imihanda, gukwirakwiza amazi, amashanyarazi n’ibindi.

Transparency isaba ko abakeneye amakuru ku itangwa ry’amasoko ya Leta, cyane cyane Abanyamakuru n’abandi bakora ubuvugizi, bagomba koroherezwa kuyabona.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka