Abanyarwanda hirya no hino bizihije umunsi w’Intwari (Amafoto)

Abanyarwanda bizihije umunsi w’intwari, baganirirwa ku byaranze intwari z’igihugu n’uko bakomeza ubutwari. Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mbere yo kwerekeza muri Tanzaniya yabanje yifuriza Abanyarwanda umunsi mwiza w’Intwari anavuga ko nk’igihugu tutazatezuka ku rugero rwiza rw’abo bitangiye igihugu. Nyuma y’ibiganiro, abaturage nabo bagaragaje ko biteguye gukomeza gusigasira igihango bafitanye n’Intwari z’igihugu.

Kicukiro

Akarere ka Kicukiro kizihirije umunsi w’Intwari mu mudugudu w’ikitegererezo w’Ayabaraya mu murenge wa Masaka akarere ka Kicukiro, aho imiryango 32 itishoboye yahawe inzu zigezweho zirimo ibyangombwa byose bikenerwa mu nzu.

Rusizi

Mu Karere Ka Rusizi uyu munsi wizihirijwe mu kibaya cya Bugarama ahahuriye abaturage b’imirenge ya Bugarama na Muganza.

Aba baturage bishimiye ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda zabohoye igihugu maze bavuga ko bazakomeza gukora ibishoboka byose ngo bakomeze gusigasira icyo gihango.

Mu butumwa bw’abayobozi banyuranye, basabye aba baturage gukomeza kwishakamo ibisubizo cyane cyane bashingiye ku mahirwe ari mu gihugu aho gusiganwa bambuka imipaka dore ko aka karere kari mu dukora ku mipaka myinshi.

Rubavu

Mukarere ka Rubavu ibirori byo kwizihiza umunsi w intwari ku rwego rw akarere byabereye mu murenge wa Kanzenze agace kahoze kitwa Bigogwe .

Abaturage bashima ingabo zabatabaye zigahagarika Jenoside zikanabohora igihugu.
Aha mu bigogwe kandi, ni kamwe muduce twageragerejwemo Génocide yakorewe abatutsi mbere y’1994.

Umuyobozi w akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yagarutse ku mateka yaranze Intwari z’Igihugu mu bihe bitandukanye adaba kuzigiraho.Umuco wo gukunda igihugu no kucyitangira bakorana umurava muri byose bigamije iterambere cy’Igihugu.

asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ubwomanzi ahubwo bagaharanira kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari bw’abanyarwanda.

Nyaruguru

Umunyamakuru wa Kigali Today Marie Claire Joyeuse yifatanyije n’abatuye i Ngera mu Akarere ka Nyaruguru mu birori byo kwizihiza umunsi w’Intwari.

Musanze

Ishimwe Rugira Gisele, umunyamakuru wa Kigali Today na KT Radio yizihirije umunsi w’intwari mu karere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi, Akagari ka Kaburamira, Umudugudu wa Kamugeni.

Vice Perezida w’Inteko ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon Musa Fazil Harelimana ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV n’abandi bayobozi bifatanyije n’abaturage mu kwizihiza uyu munsi.

Muhanga

Ibirori byo kwizihiza umunsi w’Intwari bibumburiwe n’’umupira w’amaguru uhuza ikipe y’ingabo z’igihugu zikorera mu Karere ka Muhanga n’ikipe y’abatuage ya Muhanga

Nyagatare

Umunsi w’intwari wizihirijwe mu kagari ka Gihengeri umurenge wa Mukama. Ni ahantu hagati y’uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Gicumbi. Umushyitsi mukuru muri ibi birori yari Guverineri Mufulukye Fred.

Abarinzi b’igihango 3 ku rwego rw’akagari bahawe imidari na certificat umwe ntiyabashije kuboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka