Abanyarwanda basabwe kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari buri munsi
Abanyarwanda barakangurirwa kurangwa n’ubutwari mu byo bakora umunsi ku w’undi, kuko intwari yibukwa ari izibera Abanyarwanda bose urugero, nk’uko byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi w’intwari z’u Rwanda, kuri iki cyumweru tariki 1/2/2015.
Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta z’ishimwe, Dr. Augustin Iyamuremye, avuga ko intwari ari bantu bafatirwaho urugero hatitawe ku mubare wabo cyangwa uko bangana.
Yagize ati “Dufite intwari zinariho zirenga 48 z’i Nyange, izo ntwari n’izindi zose nizo twibuka uyu munsi zinari hano ni inyinshi. Ugereranyije n’ibindi bihugu nka Amrika ntabwo bagira intwari nyishi. Twe rero turengeje na 50. ”
Muri aba niho hazatoranywamo abafatwa nk’intangarugero igihe n’ikigera, nk’uko Dr. Iyamuremye yakomeje abitangaza.
Minisitiri w’umuco na Siporo, Amb. Joseph Habineza, yizera ko buri wese ashobora kuba intwari, mu gihe yaba aharanira kuba indashyikirwa. Ati “Ubutwari ntago buvukanwa, ntago bwigwam mu ishuri buraharanirwa. Tugomba gukora igishoka cyose ngo tube intwari cyangwa tugere ikirenge mu cyazo.”
Ku gicamunsi habayeho umuhango wo gushyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari cyubatse mu gicumbi cy’intwari i Remera mu karere ka Gasabo, igikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’igihugu n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Hanabayeho gufata umwanya wo kuzirikana izi ntwari zitangiye igihugu ziri mu nzego eshatu. Urwego rwa mbere ni urw’Imanzi rurimo Nyakwigendera Gen. Maj. Fred Gisa Rwigema n’umusirikare utazwi, urwi Imena rurimo umwami Mutara wa Gatatu Rudahigwa, Rwagasana Michel, Niyitegeka Felicite na Agatha Uwiringiyimana n’abana b’inyange n’urwego rwa gatatu ari rwo Ingenzi.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti “Ubutwari bw’Abanyarwanda, agaciro kacu.”
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|