Abanyarwanda baba muri Amerika basabye Obama kurebana ubushishozi ikibazo cya Congo

Abanyarwanda baba muri Amerika ya Ruguru bandikiye Perezida wa Amerika, Barack Obama, bamusaba gukoresha ubushobozi afite igihugu cya Congo-Kinshasa kikagarukamo amahoro n’ituze.

Iyo baruwa ndende yanditswe tariki 11/12/2012 isobanura ikibazo cy’intambara n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Kongo giteye, imizi yacyo, abagitiza umurindi ndetse n’igisubizo Amerika ikwiye kugiramo uruhare kugira ngo Kongo igasubirana amahoro n’umutekano ndetse ngo n’akarere k’ibiyaga bigari kose kagatekana.

Iyi baruwa yandikiwe Perezida wa Amerika na Visi perezida we ndetse ikanamenyeshwa Madamu Hillary Clinton ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Amerika isobanura uko ibibazo bya Kongo bifitanye isano n’abakoze Jenoside mu Rwanda ndeste n’abanyamahanga benshi babigizemo uruhare ndetse n’imiryango mpuzamahanga ibifitemo inyungu.

Iyi baruwa ndende ifite amagambo 1710 igaragariza kandi Perezida Obama uko impuguke za LONI zoherejwe gusesengura igiteza ibibazo bya Kongo zabogamye, dore ko ngo n’uwari azikuriye witwa Steve Hege asanzwe ari umufana wa FDLR igizwe ahanini n’abo u Rwanda ruvuga ko bakoze Jenoside mu Rwanda.

Muri iyi baruwa hagaragaramo ukuntu uwo Steve Hege yabanye n’abari bahunze u Rwanda mu 1994 kuva bakigera mu nkambi babayemo mu Burasirazuba bwa Kongo kugera mu myaka ya vuba atangiye no kwandika ku mugaragaro ko ashyigikiye FDLR.

Aba Banyarwanda baba muri Amerika na Kanada banditse ko ikibabaje cyane ari uko LONI yahereye ku myanzuro y’abantu nk’abo ikemeza koko ko u Rwanda arirwo nyirabayaza w’ibibazo bya Kongo, ndetse n’ibihugu byinshi bikagendera kuri izo nyandiko bigahagarikira u Rwanda inkunga.

Uwitwa Yvette Nyombayire Rugasaguhunga uhagarariye aba Banyarwanda yanditse avuga ko ikibabaje ari uko ingaruka zo guhagarika inkunga zizabangamira cyane imibereho myiza y’abasheshe akanguhe, abagore n’abana bo mu Rwanda kuko aribo inkunga z’amahanga zafashaga kwivuza no kwiga kandi amahanga yose yagenzuye agasanga inkunga zihabwa u Rwanda zikoreshwa neza mu bifitiye inyungu abaturage rubanda rugufi.

Iyi baruwa isoza isaba Perezida wa Amerika gukoresha ubushobozi afite akishakira amakuru ya nyayo atagendeye ku byakozwe n’abagamije guharabika u Rwanda kandi agafatanya n’abafite ubushake nyakuri mu gucyemura ibibazo bya Kongo kuko ngo Kongo nigira amahoro igatekana izaba ari inyungu ikomeye ku bantu benshi, Abanyekongo, Abanyarwanda ndeste no ku karere kose.

Aba Banyarwanda baravuga ko Perezida Obama nakorana n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari kandi agashyira igitsure ku mpande zihanganye muri Kongo ngo zubahirize amasezerano y’amahoro yo muri Werurwe kuri 23 azaba atanze umusanzu ukomeye mu kugarura amahoro muri Kongo ndetse n’isura mbi u Rwanda rwambitswe mu kibazo cya Kongo igahanagurika kuko u Rwanda narwo rufite inyungu mu guturana na Kongo itekanye.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nsuhuje abanyarwanda bose amahoro yimana abae namwe.

Mubyukuri bariya bene wacu bandikiye OBAMA nabagabo, ariko ikiruta byose si ukubabazwa nuko inkunga yahagaze ahubwo nibaze dushyire hamwe twishakemo umuti wo kwiteza imbere, buri muyarwanda wese nabifate nkikibazo cye cyumwihariko noneho duhurize hamwe umuti wabyo maze twiyubakemo ubushobozi dushyigikira AGACIRO D.F naho ba RUTUKU bo ntibanezezwa namahoro twagezeho.KAGAME Oyeee.... njye nkuri inyuma.

Alens yanditse ku itariki ya: 14-12-2012  →  Musubize

Kuri bwana Kamananga:

Iperereza wakoze se naryo iyo uza kuryerekana ndetse no muri annexe ukanashyiraho ibimenyetso simusiga: amafoto, amajwi ya téléphone,.......Nibwo rwose ubutumwa bwawe bwiza bwahabwa agaciro bukwiriye! Mbaye nkuyishimiye ku mutima wawe wo gukunda igihugu!

kamana yanditse ku itariki ya: 14-12-2012  →  Musubize

Mumbabarire iyi baruwa muyinshyirire mu cyongereza kiza niyo nandikiye Ministre w’intebe w’ubwongereza.

Impamvu: Kubasaba gushishoza

Nyakubahwa Ministre w’Intebe w’Ubwongereza,

Nyabukabwa,
Abaturage b’igihugu cy’Urwanda bashatse kubagaragariza uburyo bahangiyitswe n’ihagarikwa ry’inkunga yatumaga imibereho yabo yagendaga itera imbere none mukaba mwarafashe icyemezo cyo kuyihagarika.
Nyakubahwa,turabamenyeshako bamwe mu banyamahanga batigeze bashimiishwa no kubona abanyarwanda bava mu icuraburindi rya Genicide badusigiye none tukaba twari tugiye kugera mu bihugu bishobora kwihaza kandi turahamyako nyuma y’Imyaka itanu gusa mwari kubyibonera. Twe nk’abanyarwanda turasanga ari ugusubukura Genoside bamwe muri Izo mpuguke n’abazohereje batageze ku nshingano zabo.Iyo nkunga yafashaga kuvuza abantu bose namwe muzi buhungabanijwe n’intambara twashowemo na bamwe mu banyaburayi.Turangije twongera tubagaragariza ko Ikibazo cya DRC kizabonerwa igisubizo n’abakongomani bo ubwabo.
Turashima kandi ubwongereza uburyo ari igihugu cyafashe iyambere mu iterambere ry’Igihugu cy’Urwanda.

Imana ikomeze ku barinda.

Mu ijwi ry’abanyarwanda.(0788493445)

Kamananga Dieudonné yanditse ku itariki ya: 14-12-2012  →  Musubize

Hhahahahah ibyo ni uguta igihe kuko uwo mubibwira azi ibibera muri RDC kurusha mwebwe ibyo mumubwira,ahubwo mwari mukwiriye kumenya ikibazo uko giteye kugira ngo natwe igihugu cyacu kitazamera nka RDC mu gihe kizaza.

JOJO yanditse ku itariki ya: 14-12-2012  →  Musubize

ikibazo si uko bayobewe imoamvu y’ikibazo ahubwo nk’uko Perezida ahora abivuga hari ibyo bazi bashaka ko aribyo biba ukuri! gusa igitekerezo bagize kuko n’uburyo Diaspora ishyigikiye ubutegetsi buriho nabyo byerekana solidaity, cyane cyane ko Diaspora ubundi iba izwiho kutavuga rumwe n’abayobozi bari mu bihugu byabo. Bravo kuri Diaspora Nyarwanda!!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

nibyiza cyane aliko se aba banyarwanda bo basobanuliye ibibazo bya Congo nkande ?? ko ibibazo bya Congo bireba aba nye Congo ??? limwe nalimwe amabaruwa nkaya atuma ibintu birushaho kumvikana ukundi aho kuba umuti !!!! ese aba banyarwanda baba bagishije inama Leta ? ikibazo cya Congo abayobozi burwanda bagisobanuye bihagije , njye ikimbabaza nuko bafata amabaruwa nkaya nka Propaganda , akongera ikibazo !!!!

gahinda gerome yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka