Abanyamisiri baba mu Rwanda bizihije umunsi w’Ubwigenge bw’Igihugu cyabo

Abanyamisiri baba mu Rwanda bizihije umunsi w’Ubwigenge bw’Igihugu cyabo, igikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuwa 18 Nyakanga 2024.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri MINAFFET, Clementine Mukeka yitabiriye ibirori by'umunsi w'Ubwigenge bwa Misiri
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri MINAFFET, Clementine Mukeka yitabiriye ibirori by’umunsi w’Ubwigenge bwa Misiri

Umunyamabanga Uhoraho muri Misiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, Clementine Mukeka witabiriye ibi birori byabereye kuri Ambasade ya Misiri mu Rwanda, yagaragaje ko ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku bucuti n’imikoranire byihariye.

U Rwanda na Misiri bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ikoranabuhanga n’itumanaho, ibijyanye n’inzu ndangamurage, urubyiruko, siporo, guhugura Abadipolomate, mu bijyanye na tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi n’ubuzima.

Mu 2017, Perezida Abdel Fatah Al Sissi ygiriye uruzinduko mu Rwanda, rwari rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi kandi byafunguye za Ambasade, ubu u Rwanda ruhagarariwe na Ambasaderi CG Dan Munyuza, naho Misiri ikaba ihagarariwe na Ambasaderi Nermine El Zawahry.

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Nermine El Zawahry
Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Nermine El Zawahry

U Rwanda na Misiri kandi bifitanye umubano urenze uwa politiki, ibihugu byombi bisangiye kuba bihuriye mu isoko rusange rihuza ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (COMESA), iryo soko ryemerera ibihugu birigize kohererezanya ibicuruzwa nta misoro.

Kuri ubu buri mwaka, Misiri itegura imurikagurisha ry’ibikorerwa mu nganda zayo mu Rwanda ‘Egyptian Expo’. Iki Gihugu kinohereza mu Rwanda ibijyanye n’imiti, ifumbire mvaruganda, imashini ndetse na bimwe mu bikoresho bya Pulasitike.

Ni mu gihe kandi u Rwanda narwo rwohereza muri icyo Gihugu ibirimo ibikomoka ku buhinzi nk’icyayi, imboga, inanasi, imineke n’ibindi.

Imibare igaragaza ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Misiri bugenda bwiyongera, kuko kuva mu 2015 kugera mu 2022 bwiyongereyeho 12%.

Abanyamisiri baba mu Rwanda bizihije umunsi w'Ubwigenge bw'Igihugu cyabo
Abanyamisiri baba mu Rwanda bizihije umunsi w’Ubwigenge bw’Igihugu cyabo

Nko mu 2022 u Rwanda rwohereje mu Misiri ibifite agaciro nka Miliyoni 15,41$, ni ukuvuga arenga Miliyari 15Frw, mu gihe Misiri yohereje mu Rwanda ibifite agaciro k’arenga Miliyari 49Frw.

Ubwikorezi bwo mu kirere n’inzira zo mu mazi biri mu byoroshya ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka