Abanyamakuru ngo babangamiwe n’umuco wo gusoma ukiri hasi n’ amacapiro ahenze
Abakuru b’ ibitangazamakuru byandika basanga umuco wo gusoma ukiri hasi cyane mu Banyarwanda n’ibiciro byo mu macapiro yo mu Rwanda bikiri hejuru, ari ikibazo kibahangayikishije cyane.
Babitangarije mu nama yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere(RGB) kuri uyu wa 29 Gicurasi 2015, igahuza abakuriye ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, bagamije kurebera hamwe aho itangazamakuru rigeze ryiyubaka.
Gatera Stanley, uyobora Ikinyamakuru Umusingi, yasabye ko bakorerwa ubuvugizi, ibiciro byo gucapisha ibinyamakuru mu Rwanda bikagabanuka.
Yagize ati “Twifuzaga ko amacapiro yo mu Rwanda yagira byibura igiciro kimwe n’icyo muri Uganda kugira ngo tureke ingendo twakoraga turara mu nzira, dutanga imisoro ku mipaka ndetse bikanatudindiza mu mikorere, kuko bitabaye ibyo tuzajya tujya gucapisha i Bugande kuko ni ho inyungu ziri’’.
Diane Mushimiyimana, umunyamakuru wa Pax Press, we asanga n’umuco wo gusoma mu Rwanda ukiri imbogamizi kuri ibyo binyamakuru bicapa, kuko bitanagurwa.
Yagize ati “Kutagira umuco wo gusoma bituma hagurwa ibinyamakuru bike bityo tugahomba.”
Safari Gaspard, umukozi muri Rwanda Printing and Publishing ari naryo capiro ry’ ibinyamakuru byinshi mu Rwanda, yabatangarije ko icyo kibazo cyo guhenda kw’icapiro bagikemuye ku buryo ntawe uzongera kujya gucapisha hanze y’igihugu.
Yagize ati “Twarivuguruye, twazanye ikoranabuhanga rishyashya ndetse twazanye n’abakozi babisobanukiwe neza, ibiciro turabigabanya, ubu ntawe uzongera kujya gucapisha hanze.”
Yanavuze kandi ko bagikomeje ibiganiro na RGB, kugira ngo harebwe uko ibiciro byarushaho kumanuka bityo byorohereze bene ibitangazamakuru.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|