Abanyamakuru n’abanditsi basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe
Umuryango w’abanyamakuru baharanira iterambere rirambye (Rwanda Journalists for Sustainable Development- RJSD), watangije gahunda zo kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe hifashijwe inyandiko n’itangazamakuru.
Abahagarariye inzego za Leta, imiryango mpuzamahanga, sosiyete sivile n’abanyamakuru, bahuriye hamwe ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bagirana ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe hifashishijwe inyandiko n’itangazamakuru.
Ni ibiganiro byateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’Umuryango w’Abibumbye muri uku kwezi kwa 10 (Ukwakira) kwahariwe kuzirikana ubuzima bwo mu mutwe.
Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho n’ubufatanye muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), bwana Paul Rukesha, wari umushyitsi mukuru muri ibi biganiro, yavuze ko kwandika ari ingenzi cyane mu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe, ndetse anashimira abanyamakuru batangije uyu mushinga, anabizeza ubufatanye bwa MINUBUMWE.
Umuyobozi wa RJSD, Placide Ngirinshuti, avuga ko ibi biganiro byateguwe mu rwego rwo gutangiza gahunda zihariye zo kwifashisha inyandiko n’itangazamakuru mu kurwanya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no gufasha abahuye na byo.
Yagize ati “Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu mitekerereze ya muntu, bwemeje ko kwandika ibyo utekereza ari kimwe mu bifasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Ni yo mpamvu twifuza gushyiraho uburyo buhoraho bwo gufasha abafite ibibazo byo mu mutwe hakoreshejwe inyandiko n’itangazamakuru.”
Umuhanga mu mitekereze ya muntu, akaba n’umwarimu muri kaminuza, Dr Eugene Rutembesa, na we asobanura ko kwandika ari ngombwa ngo kuko iyo umuntu yanditse aba akeneye kugira icyo atangaza kandi bikamufasha kuruhuka no gutuza mu mitekerereze ye.
Avuga ko itangazamakuru rikwiye gufatanya n’izindi nzego zitandukanye mu rugamba rwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Ibi byashimangiwe kandi na Tete Loeper, umwanditsi w’ibitabo harimo n’icyo aheruka gushyira hanze ari mu Budage cyiswe ‘Barefoot in Germany’ na we asobanura ko kwandika byamufashije cyane ubwo yari akigera mu Budage.
Ashishikariza abantu bose cyane cyane abakiri bato kwifashisha inyandiko mu kuvuga ibyo batekereza kugira ngo bakire ibikomere, kwiheba n’ibindi bibazo byo mu buzima.
Ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe uko gihagaze mu Rwanda
Imibare ituruka mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe bya CARAES i Ndera yerekana ko umubare w’abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe wiyongereye muri uyu mwaka, ugereranyije n’umwaka ushize.
Indwara ya depression (agahinda gakabije) ni yo iri ku isonga mu byatumye aba barwayi biyongera mu bitaro by’i Ndera.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022, ibitaro by’i Ndera byakiriye abarwayi 7,817 barwaye depression, mu gihe mu mwaka ushize bari bakiriye 1,743. Ni ukuvuga ko hiyongereyeho abarenga ibihumbi bitandatu.
Abenshi mu barwaye depression ni abari hagati y’imyaka 20 na 39 y’amavuko. Abagabo ni bo benshi mu barwayi bakiriwe kuri Caraes i Ndera, ku kigero cya 54%, mu gihe abagore ari 46%. Abana bari munsi y’imyaka 19, babarirwa kuri 20% mu barwayi bose.
Muri rusange ibitaro bya Caraes i Ndera byakiriye abandi barwaye izindi ndwara zo mu mutwe nka schizophrenia babarirwa ku 35,581. Bakiriye kandi ababarirwa ku 13,337 barwaye igicuri.
Muri uyu mwaka kandi ababarirwa ku 10,977 na bo barwaye indwara zo mu mutwe zifitanye isano no kujagarara byoroheje cyangwa bikomeye, na bo bakaba baritaweho n’abaganga b’i Ndera.
Ohereza igitekerezo
|