Abanyamaguru barasabirwa ibihano mu gukumira impanuka zo mu muhanda
Impanuka y’umukobwa wagongewe na moto mu mirongo y’umweru yambukirwamo (Zebra Crossing) ahitwa kuri ’Sonatubes’ mu Mujyi wa Kigali ku gicamunsi cyo ku itariki 14 Nyakanga 2024, ni imwe mu zavugishije benshi, bamwe bashinja abagenda n’amaguru kwitwara nabi, abandi bakavuga ko hari icyuho mu miterere y’imihanda.
Kwambukiranya imihanda bikwiye kwitonderwa
Umumotari witwa Havumiragira Jean Pierre, ari mu baganirije RBA avuga ko hari abagenda n’amaguru bambukiranya imihanda bambaye ’Ecouteurs’ mu matwi zituma batumva ko hari ibinyabiziga bibari hafi, bakongeraho no kuba barangara ntibarebe impande zombi z’ahaturuka ibinyabiziga.
Yakomeje agira ati "Hari igihe ujya kwambuka zebra crossing, umunyamaguru ari hirya ukabona yaguhaye umwanya wo gutambuka, ukijya gukandagizamo ipine na we akaba yageze mu muhanda, umupolisi ahita abara ko umunyamaguru nta kosa agira, wowe mumotari ugahanwa."
Undi mumotari witwa Rachid Uwimana avuga ko rimwe na rimwe yinjira muri zebra crossing abanyamaguru bakirimo gutambuka, bitewe n’uko aba abona ibinyabiziga biri inyuma ye byenda kumugonga.
Uwitwa Manirafasha, umugenzi w’amaguru ukora ubukarasi, avuga ko akenshi bagongwa banga ko ifaranga ribacika ngo ’abana bataburara’, ndetse ko yumva kwirinda bitamureba, kuko azi neza ko amategeko areba abatwara ibinyabiziga gusa.
Hari abatwara ibinyabiziga basaba ko amategeko y’imikoreshereze y’umuhanda yavugururwa, kugira ngo n’abagenda n’amaguru bajye bahanwa, kuko ngo hari impanuka nyinshi ziterwa n’uko ari bo bagenze nabi mu muhanda.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda (Traffic Police), SP Emmanuel Kayigi, avuga ko ayo mategeko n’ubwo yajyaho adashobora gukuraho amakosa y’abagenda n’amaguru, bityo agasaba abatwara ibinyabiziga kuba ari bo bafata iya mbere mu kugenda bigengesereye.
SP Kayigi ati "Birashoboka ko ayo mategeko yajyaho, ariko n’igihe atarajyaho, abanyamaguru ni abantu, hari igihe baba bagenda na bo basize ibinyabiziga nka hariya, na bo bakaza bagakora amakosa."
Ati "Ibyo bihano bishobora kugabanya (impanuka) ariko ntibishobora gukuraho ya makosa akorwa n’abanyamaguru mu gihe imyumvire yaba idahindutse, buri muntu akwiye kubyumva kandi akibwira ati ’ntabe ari jye uba nyirabayazana w’impanuka.’"
Kugabanya umuvuduko ariko hanatekerezwa ku mihanda yitwa ’Highway’
Umuyobozi w’Umuryango ushinzwe kurengera ubuzima, harimo no kurwanya impanuka zibera mu muhanda, Healthy People Rwanda (HPR), Dr Innocent Nzeyimana, yunganira Umuvugizi wa Traffic Police, avuga ko guhana abagenda n’amaguru ari ibyo kwitondera.
Dr Nzeyimana avuga ko hakenewe uburyo bwo kugenda mu muhanda butuma amakosa buri wese akora adashobora guteza impfu (Safe system), cyane ko ku bagenda n’amaguru ngo hari aho bidashoboka gukumira ayo makosa.
Umuryango HPR uvuga ko, nk’uko biteganywa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (WHO), ikinyabiziga kigendera ku muvuduko w’ibirometero 30 mu isaha (30km/h), iyo kigonze umuntu aba afite amahirwe yo kudapfa.
Gusa na none, mu rwego rwo kutabangamira urujya n’uruza rw’ibinyabiziga mu Rwanda, ngo hakwiye kubaho imihanda (yitwa Highways) yabigenewe gusa, ntaho ihurira n’abagenda n’amaguru cyangwa ngo bayigendere ku mpande.
Dr Nzeyimana ati "Iyo mihanda nta muntu uyigendamo n’amaguru haba ku mpande cyangwa kuyambuka, akenshi iba ari minini, inashyirirwaho umuvuduko wo hejuru ku buryo ikinyabiziga kigenda gahoro kiba kibangamiye ibindi."
Dr Nzeyimana atanga urugero ku muhanda wa Sonatubes-Gahanga muri Kicukiro, ko hari ibice byawo byo hagati bishobora kuba byagirwa Highway, kuko hateganyijwe uburyo bwo kuwinjiramo no kuwusohokamo ku kiraro cyo muri ’Kicukiro Centre’, hadafite aho hahurira n’abagenda n’amaguru.
Ashima ko ahari urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga byinshi cyane nko muri Nyabugogo, harimo gutekerezwa ku buryo abagenzi bajya bambukira mu kirere ntaho bari buhurire n’ibinyabiziga, igikorwa Umujyi wa Kigali uvuga ko kizatangira mu mwaka utaha wa 2025.
Dr Nzeyimana asaba ko inzira zambukirwamo n’abagenda n’amaguru zongerwa zikaba nyinshi, cyane cyane ahari urujya n’uruza rukabije nka Nyabugogo n’ahandi, kuko ngo ari byo bituma bamwe bambukira ahadakwiye bikabateza impanuka.
HPR ikomeje kandi gusaba ko inzira zihariye z’abagenda n’amaguru ku nkengero z’imihanda zigomba kuba zisumba ahagendera ibinyabiziga, kugira ngo nibijya kubagonga bitabageraho, ari na ko na bo bakangurirwa gukoresha izo nzira zonyine.
Raporo iheruka ya WHO yo muri 2019 nk’uko HPR iyisobanura, igaragaza ko ku rwego rw’isi abangana na 1/2 cy’abahitanwa n’impanuka zibera mu muhanda ari abagenda n’amaguru, ku magare no kuri moto.
Mu Rwanda, HPR ikavuga ko impfu z’abagenda n’amaguru zingana na 32% by’abahitanwa n’impanuka zibera mu muhanda, mu gihe abagenda kuri moto ari 21%.
Ohereza igitekerezo
|
Nanjye nta Ikinyabiziga ngira, ariko iyo mbonye imyitwarire y’abanyamaguru mu ikoreshwa ry’Umuhanda cyane muri Zebra crossing, numva nabasabira ibihano kuko mbona hari ubwo bagira uruhare mu Impanuka zo kugonga Abantu.
Abamotari nta bushishozi bagire, akenshi iyo imodoka ihagaze kugirango umunyamaguru yambuke motari aca kuruhande rw’imodoka akayidepansa agahuta agonga umunyamaguru ntatekerezeko imodoka yo yakagaze , muri make abamotari ntibakurukiza amategeko y’umuhanda namwe muzarebe banakirrsha n’inzira z’umunyamaguru iyo badepansa imodoka mukuboko kutarukwe adepansirizo, ibyo abamotari bavuga ni amatakirangoyi