Abantu 7 baguye mu mpanuka y’imodoka mu karere ka Rusizi
Abantu barindwi barimo n’umushoferi wari utwaye imodoka ifite purake RAA 485 T ikora akazi ka taxi voiture yavaga mu Bugarama yerekeza i Kamembe bitabye imana, tariki 28/06/2012, ubwo iyo modoka yagonganaga n’igikamyo gifite purake RAB 825B.
Izo modoka zagonganye ahagana saa 07h48 za mugitondo zigeze ahitwa Gatandara mu murenge wa Mururu. Ikamyo yari itwawe n’uwitwa Bushenge Emmanuel, yo ikaba yari iturutse i Kamembe yerekeza mu Bugarama, gusa uyu mushoferi hamwe n’umufasha we, ntacyo babaye.
Imodoka y’ivatiri yavaga mu Bugarama yerekeza i Kamembe, yari itwaye abantu barindwi maze batandatu muri bo bahita bitaba Imana, undi wa karindwi akagwa mu nzira bamujyanye kwa muganga.
Iyo mpanuka ngo ahanini yatewe n’umuvuduko mwinshi izo modoka zombi zari zifite kuko buri wese yashakaga guhunga ibinogo; nk’uko abaturage babonye iyo mpanuka iba babitangaza. Nubwo umuhanda Kamembe-Bugarama umaze igihe gito ukozwe, umaze kuzamo ibinogo byinshi kandi binini.
Abagenzi bari muri taxi voiture bose uko ari batandatu ngo berekezaga ku bitaro bya Gihundwe aho bari bagiye kwivuza muri gahunda imaze iminsi ihatangijwe ya Army Week.
Ubuyobozi bwa polisi bwahise butabara, hashakishwa n’uburyo bwo gukurura iyo vatiri kuko yari yinjiye mu ikamyo kugira ngo babashe gukuramo iyo mirambo yarimo n’umwana w’uruhinja, ugererenyije wari ufite nk’amezi 3 wapfanye na nyina.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje cyane. Imiryango yabuze abayo yihangane. Nyamuneka abantu mutwara ibinyabiziga mujye mwitonda mugabanye umuvuduko kuko amagara araseseka ntayorwa.Buri munsi abantu baratakaza ubuzima kandi ugasanga harimo amakosa y’abatwaye ibinyabiziga. Please twitonde.