Abana barenga 22% ntibagerwaho na serivisi za ECD’s
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangaje ko abana barenga 22% batagerwaho na serivisi z’ingo mbonezamikurire (ECD’s) mu Rwanda, bikagira ingaruka ku mikurire yabo kuko hari ibyo batabona.
Mu 2011 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gutangiza gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato, ECD, mu kugabanya imirire mibi ndetse n’ibibazo bijyanye n’igwingira ry’abana.
Aha abana bararerwa ariko bakanakangurirwa ubwonko hakoreshejwe integanyanyigisho yagenwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, (NCDA).
Ubusanzwe mu Rwanda habarirwa ingo mbonezamikurire (ECD’s) 31,638 zifite abarezi 101,809 barera abana barenga miliyoni 1.1, barimo abari muri ECD z’icyitegererezo bagera ku bihumbi 32, iziri ku bigo by’amashuri zirimo abarenga ibihumbi 400 bangana na 38%, mu gihe abarererwa mu ngo mbonezamikurire zo ku nzego z’ibanze ari ibihumbi 90 bangana na 8%.
Nubwo imibare igaragaza ko abana bagerwaho na serivisi za ECD’s ari benshi, ariko raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022/2023 yagaragaje ko ingo mbonezamikurire 90 zasuwe mu mwaka ushize, basanze zitarasuzumwe ngo zihabwe ibyangombwa bizemerera gukora, basangamo ibibazo birimo kutabona amazi meza yo kunywa, 90% zidafite ubwiherero, ndetse n’abarezi bake.
Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Kanama 2024 i Kigali hatangizwaga inama y’Igihugu y’iminsi itatu yateguwe ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation ku kwita ku bigo mbonezamikurire y’abana bato, hagamijwe kureba intambwe yatewe muri gahunda mbonezamikurire mu Rwanda, imbogamizi zigaragara ndetse n’ibisubizo kuri zo, ubuyobozi bukuru bwa NCDA bwagaragaje ko nubwo bamaze kugera ku rwego rwiza rwo gukwirakwiza za ECD’s ariko hakenewe kunoza serivisi.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa NCDA Gilbert Munyemana, avuga ko nubwo abana bagera kuri 22% batarashobora kujya muri ECD’s ariko urugendo rumaze kugerwaho rushimishije.
Ati “Mu mwaka wa 2016 twari kuri 17%, uyu munsi tugeze kuri 78%, ibyo bikaba byaraturutse kuri politike ya Leta yatumye izo serivisi zitagitangirwa gusa ku mashuri ahubwo zikaba zishobora no gutangirwa ahegereye abaturage, abo rero 22% harimo ikijyanye no kuba hari aho zitaraba hafi yabo abana bamwe bikabagora kujya kure, ariko uyu munsi turi kumwe n’abayobozi baturutse mu Turere dutandukanye buriya nabyo biba mu mihigo yabo kugira ngo mu myaka mike iri imbere tuzabe dufite abana bose bajya mu ngo mbonezamikurire.”
NCDA ivuga ko ubwo bwitabire bugomba kujyana no kongera ubwiza bwa serivisi zitangirwamo zikiyongera kuko ari byo bizatuma umwana akura neza mu gihagararo, mu bwenge, imbamutima ndetse abasha no kuvuga neza kugira ngo Igihugu kizagire Umunyarwanda ushoboye uzatuma kigera ku ntego cyihaye mu bihe bitandukanye, aho ubukungu buzashingira ku bwenge cyane kurusha ibindi.
Abayobozi b’Uturere n’abafatanyabikorwa batandukanye bitabiriye iyi nama basanga icyuho kiri muri za ECD’s gisaba ubufatanye bwa buri wese kugira ngo abana bose bireba bashobore kugana ibyo bigo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirje ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Jeanne Umutoni, avuga ko icyo bagomba gukora cyane mu nzego z’ibanze ari ubukangurambaga.
Ati “Nkatwe mu nzego z’ibanze cyane cyane ni ugukora ubukangurambaga kugira ngo abana bose bari munsi y’imyaka itanu, itatu bose bagane ibigo mbonezamikurire, hari ibyiciro by’ibyo bigo ndetse hari n’ibikorera mu ngo ku buryo umuntu atabura aho yisanga kugira ngo aganishe umwana we mu rugo mbonezamikurire ahigire ibyo bikorwa bijyanye no kwirinda kugira imirire mibi, ariko bigakangura n’ubwenge kugira ngo umwana azabashe kujya ku ishuri ameze neza, ni uruhare rwacu ari n’umubyeyi.”
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Mireille Batamuriza, avuga ko icyitezwe mu nama yahurije hamwe abafite aho bahuriye n’imikurire y’abana ari ukugira ngo bose bumve kimwe icyo serivisi zitangirwa muri ECD’s ari cyo.
Ati “Kuko hari igihe umuntu afata kamwe mu biyigize akaba ari ko atanga akibwira ko yayitanze, dusobanukirwe politike iravuga iki, iyo dutanze serivisi igomba kuba imeze gute, aho tugeze nihe, kuko kugeza ubu ngubu ntabwo turashobora kugera ku bana bose 100% nkuko tugomba kubageraho, noneho tunahuze imbaraga tuvuge ngo twari tugeze nibura kuri 80%, abo 20% basigaye turabageraho gute, turanoza ireme ry’ibyo tubaha dute, tugera kuri wa mwana aho ari hose mu gihugu.”
Ingo mbonezamikurire zavuye ku 4010 muri Mutarama 2018 kugera muri Kamena 2024 zari zimaze kugera 31638, aho abana bazirererwamo bavuye ku 256,677 bagera kuri 1,149,699, mu gihe ababarera babiherewe amahugurwa bavuye ku 35,712 bakagera ku 101,809 hamwe na komite nyobozi z’ababyeyi 88846.
Ohereza igitekerezo
|