Abakozi ba CEPGL bakomoka mu Burundi na RDC barishyuza ibyabo byangijwe muri Jenoside
Abakozi 21 bakomoka mu bihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakoreraga ku biro by’umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari CEPGL banditse basaba ko bakishyurwa ibyabo byangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bayabe mu Rwanda muri Mata 1994.
Aba bakozi bari batuye ku Gisenyi bashoboye guhunga, bavuga ko basize imitungo yabo ikaza kwangizwa indi igasahurwa kandi Leta y’u Rwanda bakoreragamo igomba kubishyura; nk’uko abakozi bakoreraga uyu muryango bakomoka mu gihugu cy’u Burundi babigaragaje mu rwandiko bandikiye igihugu cyabo mu mwaka 2009, ariko ibihugu byombi bigasanga icyo kibazo kigomba gucyemuka binyuze mu muryango wa CEPGL.
Abakozi 10 bakomoka mu gihugu cy’u Burundi barasaba indishyi ingana n’amadolari y’Amerika 184 857 naho abandi 11 bakomoka mu gihugu cya RDC bagasaba indishyi y’amadorali y’Amerika 255 163.
Abo bakozi bakoze urutonde rw’ibyo bari bafite ariko nta gihamya kibigaragaza ko bari babitunze nkuko ntawamenya niba byari bifite agaciro bihabwa.
Mu nama yahuje za Minisiteri z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu bigize CEPGL yabereye mu Burundi muri uku kwezi, iki kibazo cyongeye kugarukwaho ariko basaba ko ubunyamabanga bwa CEPGL kureba ibyo amategeko agena no gushaka amakuru ahagije bikazigwa mu nama itaha.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Barahaze abo bashenzi, bagiye kurega Aryusha se niba bashaka imitungo yabo? Nk’abo bo muri DRC birirwa bagambana n’izo Nteras zabo none baje kudukina ku mubyimba.