Abakora muri serivisi z’ubuzima bagiye kwigishwa ururimi rw’amarenga
Zimwe mu ngamba zafashwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), mu gukemura ibibazo by’abafite ubumuga, harimo no kwigisha ururimi rw’amarenga abakora muri serivisi z’Ubuzima kugira ngo babashe kwita no guha serivisi abafite ubumuga nta mbogamizi.
![Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr Mugenzi Patrice Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr Mugenzi Patrice](IMG/jpg/ministre_wa_minaloc-3.jpg)
Ni ibyagarutsweho mu Kiganiro Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside yagiranye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mugenzi Patrice, ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, ku bibazo byagaragaye mu isesengura rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ya 2023-2024.
Hon. Senani Benoit, yasabye Minisitiri Mugenzi ko harebwa uburyo abaganga bakwigishwa ururimi rw’amarenga, kugira ngo bajye babona uko baha serivisi abafite ubumuga ndetse babashe kumvikana igihe barimo babavura.
Ati “Kugira ngo abantu bafite ubumuga bwo kutavuza no kutumva bahabwe serivisi yuzuye igihe bagiye kwivuza, ni uko babasha kumvikana n’abo basanze, nkaba nsaba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kureba uburyo yakorana n’izindi nzego, hakongerwa imbaraga mu kwigisha ururimi rw’amarenga abafite aho bahurira na bo”.
Impamvu Hon. Senani yasabye ko hakwigishwa amarenga ku baganga, ni uko mu byagaragajwe mu isesengura rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu 2023-2024, harimo ko abafite ubumuga badahabwa Serivisi yuzuyu biturutse ku kuba batabasha kumvikana n’ababavura.
Aha ni naho Hon. Senani yifuje ko aho kujya hashakwa umuntu wo hanze, akifashishwa mu gusemura urwo rurimi, ahubwo habaho kurwigisha abaganga bakarumenya bityo bakabasha gutanga ubuvuzi bwuzuye, ndetse bikabafasha no kubika amakuru y’umurwayi hatajemo undi muntu wa gatatu.
![Abadepite baganira na Minisitiri Mugenzi Abadepite baganira na Minisitiri Mugenzi](IMG/jpg/mps-2.jpg)
Kuri iki kibazo, Minisitiri Mugenzi yavuze ko Minisiteri ayoboye igiye kubisuzuma, ikavugana na Minisiteri y’Ubuzima hakarebwa uburyo iyi gahunda yatangira, ndetse hakabaho ubufatanye n’izindi nzego ariko ufite ubumuga agahabwa serivisi inoze.
Ati “Ni urugendo, birasaba ko twese twumva kimwe, ko ufite ubumuga afite uburenganzira busesuye bwo kubaho kandi agahabwa serivisi zose akeneye. Twiteguye kugabanya ibibazo by’abafite ubumuga, kandi nidufatanya bizakemuka nk’uko hari ibyagiye bibonerwa igisubizo”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, ko ururimi rw’amarenga ubu rugiye kujya rwigishwa mu mashuri hose, ariko abasaba ko mu mategeko arengera abafite ubumuga, byazakongerwamo igihe bazaba barimo bayavugurura.
Ndayisaba asanga kwigisha abaganga bikwiye gukorwa no kwitabwaho, mu rwego rwo kwimakaza uburezi budaheza.
Ati “Ubu inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga nyarwanda yamaze gutegurwa, hategerejwe ko yemezwa ubundi ururimi rw’amarenga rugatangira kwigishwa hose mu mashuri”.
Gusa hanashimwe intambwe imaze guterwa muri gahunda ya serivisi z’ubuzima, zo kwita ku bantu bafite ubumuga, zo kuba abavurirwa kuri Mituweli baranemerewe guhabwa inyunganirangingo n’insimburangingo.
![](IMG/jpg/amarenga-6.jpg)
Ohereza igitekerezo
|