Abakobwa barashishikarizwa kwinjira mu Ngabo na Polisi by’Igihugu
Abashinzwe uburinganire mu Ngabo, Polisi n’Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS), barashishikariza abakobwa kwinjira muri serivisi zikorwa n’izo nzego, kugira ngo buzuze byibuze 30% by’abantu b’igitsina gore mu myaka itanu iri imbere.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), buvuga ko igisirikare ubu gikorwa na 7% by’abagore, mu gihe Polisi yo irimo hafi 23%, ariko bakifuza ko uwo mubare wagera nibura kuri 30% nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.
Abayobozi bashinzwe Uburinganire mu Ngabo, Polisi na RCS ari bo Maj Philomène Uwera, ACP Teddy Ruyenzi na CSP Thérèse Kubwimana, bakoranye ikiganiro na Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu, bagaragaza isura y’uburinganire muri izo nzego.
Maj Uwera avuga ko umubare w’abakobwa bitabira igisirikare ugenda wiyongera uko imyaka ishira, ariko ko hakirimo gukorwa ubukangurambaga.
Agira ati "Ingamba zihari ni uko twakongera gushishikariza abakobwa, Abanyarwandakazi cyane cyane b’urubyiruko kugira uruhare mu kwinjira mu Ngabo z’Igihugu kuko ntabwo duheza, bahawe ikaze binjire mu Ngabo z’Igihugu kandi bagire uruhare mu gucunga umutekano".
Ati "Uko tubashishikariza, uko twongera amahugurwa, uko tuganiriza imiryango, turabyizeye nta kabuza umubare uziyongera, intego tuzayigeraho".
Abayobozi bashinzwe Uburinganire n’Ubwuzuzanye bavuga ko bitari byoroshye kubona umukobwa cyangwa umugore w’umusirkare, umupolisi cyangwa umucunga-gereza, ariko ubu imyumvire ngo itangiye guhinduka.
ACP Ruyenzi ati "Hari ukuvuga ngo ’umuryango nyarwanda watwakiriye ute! Kera wakoraga ibidasanzwe ukumva ngo ’uriya na we yigize nka Ndabaga’, ndetse n’aho muri cyangwa aho mukorera bati ’uriya ni Ndabaga’ cyangwa ni igishegabo’, bagatangira kwikanga bati ’uriya mugore ntitumukira".
Akomeza avuga ko habayeho kwigisha ndetse n’ubu bigikenewe, kugira ngo abantu bumve ko gukorera Polisi cyangwa izindi nzego z’Umutekano ari akazi gasanzwe, kandi abagore n’abagabo bagakora kimwe.
Inama mpuzamahanga ku buringanire yitwa ’Women Deliver’ irimo kubera mu Rwanda, kuva ku wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023, irimo gusemburira abagore n’abagabo kuzuzanya mu nshingano zose kugira ngo Isi muri rusange n’imiryango by’umwihariko birusheho gutera imbere.
Ohereza igitekerezo
|
nibashyiremo agatege natwe abakobwa dukomeze gutinyuka kuko ababyifuza nibenshi ariko harigihe imyaka idusiga cg tukabura amashuri
nibashyiremo agatege natwe abakobwa dukomeze gutinyuka kuko ababyifuza nibenshi ariko harigihe imyaka idusiga cg tukabura amashuri