Abakobwa 13 bazatorwamo Miss Bright INES bamenyekanye
Abakobwa 13 bazatorwamo Nyampinga wa INES-Ruhengeri bamenyekanye nyuma yo kwiyereka akanama nkemurampaka basubiza n’ibibazo binyuranye babazwaga mu gusuzuma ubumenyi bwabo.
Nyuma y’uko abagize akanama nkemurampaka bagaragaje ibyavuye mu myitwarire y’abo bakobwa, 13 muri bo ni bo batsindiye itike yo kuzatorwamo Nyampinga.
Abo bakobwa 13 nyuma yo kubona itike yo gukomeza mu kindi cyiciro, bahise berekeza mu mwiherero (Boot Camp) aho bagiye kuba kugeza tariki 03 Mata 2019, ubwo bazaba batorwamo uzaba Miss Bright INES.
Abakobwa 13 berekeje mu mwiherero ni Uwamahoro Evelyne wiga muri Civil Engineering, Vanessa Niyomubyeyi wiga Statistics Applied to Economy, Anita Uwase wiga Biotechnology, Benigne Muhongerwa wiga Computer Science, Grene Isimbi wiga Applied Economics, Witness Igirimpuhwe wiga Biomedical Laboratory science, Ukwishatse Evans wiga Civil Engineering, Gateka Filly Chersy wiga Biomedical Laboratory Sciences, Niyonshuti Claudine wiga Biomedical Laboratory Sciences, Ornella Ndamukunda wiga Biotechology, Divine Nkusi wiga Land Survey, Adeline Umutoni na Evelyne Iradukunda biga Land Survey.
Abo bakobwa 13 berekeje muri Boot Camp muri Musanze Calves Hotel ku wa gatandatu tariki 30 Werurwe 2019, aho bagiye guhabwa ubumenyi, bahabwa ibiganiro ku nsanganyamatsiko zinyuranye, batozwa kwiyerekana mu myambarire no mu ntambuko ari na ko bakora imishinga ifitiye igihugu akamaro bazagaragaza ku itariki 03 Mata 2019,ubwo bazaba batorwamo Miss.
Ohereza igitekerezo
|
Ko mwahinduye imyandire byagenze gute?